Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko iyi Guverinoma iyobowe na Keir Starmer wo mu Ishyaka ry’Abakozi izaha ibi bihugu amafaranga yo kwifashisha mu gukumira abimukira kugira ngo batabisohokamo.
Biteganyijwe kandi ko Guverinoma y’u Bwongereza izatanga ubufasha mu gutoza abapolisi bo muri Vietnam na Iraq n’abakozi bo nzego zishinzwe gukumira ibyaha kugira ngo bazifatanye mu bikorwa byo gukumira abimukira.
Starmer yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza izakora ibishoboka byose mu gukumira abimukira batemewe n’amategeko, binyuze by’umwihariko mu guhagarika “amabandi” abatwara mu bwato mu buryo bwa magendu.
Yagize ati “Mbona neza ko guhagarika amabandi ari uburyo bwiza kurusha ubundi bwo guhagarika ubwato. Ikindi twakora cyo guhagarika aba bantu kirakwiye. Kandi rwose, kuba abantu bageze hano basubizwa inyuma ni ngombwa.”
Umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs ushinzwe gukurikirana ibirebana n’umutekano w’imbere, Chris Philp, yatangaje ko ingamba Guverinoma yafashe zo gukumira abimukira zirimo gukorana n’ibi bihugu bibiri nta musaruro zizatanga.
Philp yagaragaje ko gahunda yo kohereza abimukira i Kigali yari yashingiraga ku masezerano Guverinoma y’Aba-Conservateurs yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022 ari yo yagabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko ikwiye gusubizwaho.
Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yahagaritswe na Stamer tariki ya 4 Nyakanga 2024, ubwo yatorerwaga umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Yasobanuye ko nta musaruro yatanga, ariko bigaragara ko mu mezi ane amaze kuri iyi nshingano, abimukira bainjira mu Bwongereza bikubye inshuro ebyiri.
Ubugenzuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Express bwagaragaje ko mu mezi ane Starmer amaze ari Guverinoma barenze ibihumbi 19, mu gihe kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2024 ubwo Guverinoma y’Aba-Conservateurs yavagaho, hinjiye abimukira 13.574.
Mu gihe Guverinoma y’Abakozi yanenze umusaruro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali yatanga, bivugwa ko Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yayishimye, aho ashaka kuganira n’u Rwanda ku buryo rwakwakira abaturuka i Washington D.C.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!