Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, ni bwo ku nshuro ya mbere mu myaka irenga mirongo itatu ishize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, itoye icyemezo cyo kweguza Guverinoma.
Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza Guverinoma, cyatangijwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.
Ku wa 5 Nzeri 2024 ni bwo Emmanuel Macron yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye.
Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.
Minisitiri w’Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n’uko mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n’imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Speaker Yael Braun-Pivet, yatangaje ko Barnier agomba guhita ashyikiriza Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwe, na we ugomba guhita ashyiraho umusimbura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!