00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2024 saa 11:27
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier, igahita yeguzwa nyuma y’amezi atatu gusa itangiye inshingano.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, ni bwo ku nshuro ya mbere mu myaka irenga mirongo itatu ishize, Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, itoye icyemezo cyo kweguza Guverinoma.

Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza Guverinoma, cyatangijwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ku wa 5 Nzeri 2024 ni bwo Emmanuel Macron yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye.

Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

Minisitiri w’Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n’uko mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n’imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Speaker Yael Braun-Pivet, yatangaje ko Barnier agomba guhita ashyikiriza Perezida Emmanuel Macron ubwegure bwe, na we ugomba guhita ashyiraho umusimbura.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa yatoye icyemezo cyo kweguza Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .