00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutunga imbunda nto zo mu ntoki bigiye kugirwa icyaha muri Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangije itegeko rishya ryo kugenzura intwaro muri iki gihugu, aho imbunda nto zitwarwa mu ntoki bibujijwe kuzigura no kuzicuruza.

Ni itegeko rishyizweho nyuma y’uko mu cyumweru gishize muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku ishuri ry’inshuke rya Uvalde muri Texas, umusore amishe amasasu mu bana akica 19 n’abarimu babo babiri.

Iri tegeko ryatangijwe kuri uyu wa Mbere rizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa n’abadepite. Biteganyijwe ko niryemezwa, kugura, kugurisha, kohererezanya cyangwa gutumiza mu mahanga imbunda nto zo mu ntoki bizaba ari icyaha muri Canada.

Minisitiri w’Intebe Trudeau yavuze ko ’barimo kugabanya umubare w’imbunda nto abantu batwara mu ntoki muri Canada’.

Minisitiri w’umutekano Bill Blair yavuze ko intwaro zinjijwa mu buryo bwa magandu muri Canada ziba ziturutse muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Iri tegeko rishya rikaba ryitezweho kurwanya iyo magendu, kongera ibihano ku bafatanywe imbunda zitemewe no kurinda imipaka biruseho.

Rizatuma kandi intwaro ziri mu baturage zifashishwa mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi zivanwamo.

Canada isanzwe yarahagaritse ubwoko burenga 1500 bw’imbunda za gisirikare mu baturage kandi yagura ibikorwa byo kugenzura ko izo ntwaro abazifite batazikoresha nabi.

Raporo ya Small Arms Survey yerekana ko mu 2020, muri Canada abasivili bari bafite imbunda zingana na miliyoni 12 n’ibihumbi 708, bivuze ko mu bantu ibihumbi 100 harimo intwaro 34.7. Izari zanditswe zari 2 081 442 naho izitari zanditse ni 10 626 558.

Imbunda nto zo mu ntoki kuzitunga bigiye kuba icyaha muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .