Ibi biganiro byagombaga kuba ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari bitabiriye inama ya G7 muri Canada, gusa bitunguranye Trump yavuye muri iyi nama mbere y’igihe kubera ikibazo cy’intambara gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati.
Donald Trump yitabiriye inama ya G7 ku wa Mbere tariki 16 Kamena 2025 i Alberta muri Canada. Mu ijoro ry’uwo munsi yahise asubira muri Amerika.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yavuze ko Trump yavuye muri iyi nama igitaraganya kubera ko yari afite ibindi bintu by’ingenzi byo kwitaho, bijyanye n’intambara ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati.
White House yatangaje ko byari biteganyijwe ko Trump agomba kuganira na Zelensky ariko birangira bitabaye kuko yari yatashye.
Amakuru dukesha Russia Today avuga ko Zelensky byari biteganyijwe ko agomba gusaba Trump gufatira ibindi bihano u Burusiya, ndetse no guha Ukraine izindi ntwaro.
Kuva mu nama igitaraganya kwa Perezida Trump gufitanye isano n’ibitero simusiga bimaze iminsi itandatu hagati ya Iran na Israel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!