00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutabariza Umwamikazi Elizabeth II byaciye agahigo mu gucungirwa umutekano n’abapolisi benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Polisi yo mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza bwatangaje ko gahunda yo gutabariza Elizabeth II iraba icungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru ku buryo nibura Abapolisi barenga 10.000 aribo bitezwe gucunga umutekano muri icyo gikorwa.

Umuhango wo gutabariza [gushyingura] Umwamikazi Elizabeth II uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022. Mu mateka y’i Londres ni ubwa mbere hagiye kubaho igikorwa gicungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’i Londres, Stuart Cundy, yavuze ko Abapolisi barenga ibihumbi 10 barifashishwa muri uyu muhango barimo ab’u Bwongereza ndetse n’abo muri Ireland y’Amajyaruguru.

Byitezweho ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma babarirwa muri 500 bifatanya n’abo mu Muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza muri uyu muhango ubera i Londres.

Umwami Charles III uraba ari kumwe n’umugore we, nibo baraba bari hafi y’isanduku irimo umugogo wa Elizabeth II, ubwo uraba uri mu muhanda w’i Westminster Abbey, ndetse ngo uraba urinzwe bikomeye n’abapolisi benshi.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’abapolisi baraba bari mu muhanda werekeza kuri Hyde Park aho Elizabeth II agomba gutabarizwa.

Polisi y'u Bwongereza yakajije umutekano mu nkengero zose z'Umujyi wa Londres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .