00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusohora inyandiko z’ibanga no gufungura abigaragambije mu izina rye: Ibyitezwe ku munsi wa mbere wa Trump

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 January 2025 saa 11:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere Saa Sita z’amanywa z’i Washington D.C. ni bwo Donald Trump aza kurahirira kuyobora Amerika nka perezida wa 47. Ku baza kuba bari mu Rwanda, ibi birori biraba Saa Moya z’ijoro.

Ni ibirori biza kwitabirwa n’abatandukanye bari buze gutaramirwa n’abahanzi b’Abanyamerika, birangwe n’imyiyereko inyuranye, indahiro n’ijambo rya mbere rya Trump ku baturage b’iki gihugu nka Perezida wa 47.

Trump yagiye agaruka ku byo azakora mu masaha ya mbere muri White House, birimo guca iteka ku ngingo nyinshi mu nzego zitandukanye.

Yijeje guhita atangiza gahunda yagutse yo gucyura abimukira n’abandi bantu badafite ibyangombwa, bagasubira mu bihugu byabo. Fox News yatangaje ko azahita atangaza impuruza ku kibazo cy’umupaka uhuza Amerika na Mexique, ndetse ko azahita asaba ingabo kugishakira umuti.

Trump kandi yavuze ko azahagarika itegeko rimaze igihe kirekire ribuza inzego z’abinjira n’abasohoka kugera mu nsengero n’amashuri gukora inshingano zabo.

Byitezwe ko ashobora kongera gushyira mu bikorwa politiki ye ya ‘Guma muri Mexique’, yafashije mu gihe cya manda ye ya mbere yo gusubiza abimukira bagera ku 70.000 muri iki gihugu, kugira ngo bategererezemo guhabwa ubuhungiro.

Trump yarahiriye guhindura ku munsi wa mbere itegeko rimaze imyaka 150 rivuga ko umuntu wese wavukiye ku butaka bwa Amerika ari umuturage wa Amerika.

Biteganyijwe ko Trump azashyira imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ikajya ku rutonde rumwe n’imitwe nka Al Qaeda, Islamic State na Hamas.

Yasezeranyije kuzazamura imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa muri Amerika. Muri manda ye ya mbere byitezwe ko azashyiraho imisoro ingana na 10% ku byinjira byose, 25% ku biva muri Canada na Mexique na 60% ku byiva mu Bushinwa.

Ikindi cyitezwe ni ugushyiraho amategeko ashyigikira ifaranga ry’ikoranabuhanga rya ‘cryptocurrency’ aho irya Bitcoin ryazamutse agaciro mu gihe cye cyo kwiyamamaza ku rugero rwa 30% kubera ukuntu arishyigikiye.

Byitezwe ko Trump azongera agakura Amerika mu masezerano ya Paris arebana n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje guhangayikisha Isi nk’uko byagenze muri manda ye ya mbere.

Biden yongeye kuyasubiramo ubwo yamusimburaga.

Donald Trump ararahira kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025 saa moya z'umugoroba ku masaha y'i Kigali

Abafunzwe bazira kwigaragambya n’inyandiko z’ibanga…

Ku wa 6 Mutarama 2021, Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigabijwe n’abayoboke ba Donald Trump wari umaze gutsindwa na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bahakana ibyayavuyemo, banaburizamo imirimo y’Inteko yari igiye kubyemeza bwa nyuma.

Trump yavuze ko “Nzababarira benshi muri bo. Sinavuga ko nzababarira buri wese kuko hari bamwe muri bo barengereye.”

Icyo gihe 1.500 batawe muri yombi, byibuze 600 muri bo bakatirwa n’inkiko. Benshi muri bo betegereje imbabazi ku munsi wa mbere wa Trump ku butegetsi.

Ku Cyumweru, Trump yavuze ko azashyira hanze inyandiko z’ibanga zifitanye isano n’iyicwa rya Perezida John F. Kennedy mu 1963, ingingo itavugwaho rumwe na magingo aya.

Yavuze ko kandi azashyira hanze inyandiko kuri dosiye zifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe Martin Luther King Jr mu 1968 n’ubwakorewe Senateri Robert Kennedy nyuma y’amezi abiri gusa iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yishwe.

Ibindi byitezwe ni uko Trump ubwe yivugiye ko azahagarika intambara ya Ukraine mu mezi atandatu, no gusubiza Cuba na Venezuela ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga imitwe y’iterambwoba.

Mu bindi byitezwe harimo gukumira inkunga ya leta ku miryango mpuzamahanga itanga ubujyanama ku gukuramo inda, guhagarika abagabo bihinduje igitsina guhatana mu marushanwa y’abagore ndetse no gufata ingamba zituma TikTok ikoreshwa muri Amerika nta kibazo.

Mu mpinduka zitezwe harimo no gufata ingamba zizatuma TikTok ikomeza gukoreshwa burundu muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .