’Gura ibyakorewe muri Amerika’: Intero ya Biden naramuka asimbuye Trump

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Umukandida w’aba-démocrate mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje gahunda igamije kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho yavuze ko mu gihe yaba atowe azashyira imbere ko abaturage b’igihugu cye bajya bagura ibikorerwa imbere mu gihugu.

Biden yavuze ko iyi gahunda ye ifite agaciro ka miliyari 700 z’amadolari ya Amerika, izaba ariryo shoramari rinini rikozwe muri Amerika kuva intambara ya kabiri y’Isi yabaho.

Iyi gahunda izatuma urwego rw’inganda n’ikoranabuhanga ruzamuka cyane ku buryo rutanga imirimo myinshi. Abakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump banenze ibivugwa na Biden, bita iyi gahunda “agahomamunwa”.

Uyu mugabo wabaye Visi Perezida wa Amerika ku ngoma ya Obama, yavuze ko muri gahunda ze z’iterambere ry’ubukungu harimo ko azahanga imirimo miliyoni eshanu mu rwego rw’inganda no guhanga ibishya.

Ingingo izibandwaho ni gahunda ya “Gura ibyakorewe muri Amerika”. Yavuze ko guverinoma izakoresha miliyari 400 z’amadolari mu kugura ibikoresho byakorewe muri Amerika ndetse ko miliyari 300 z’amadolari zo zizashorwa mu guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rishya ririmo nk’ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi ndetse na internet ya 5G.

Ati “Mu gihe Guverinoma ikeneye gukoresha amafaranga yaturutse mu misoro, agomba gukoreshwa mu kugura ibikoresho byakorewe muri Amerika no guteza imbere imirimo muri Amerika.”

Intero ya “Buy American” [gura ibyakorewe muri Amerika] yatumye abantu batangira kuyigereranya n’iya Trump yo gushyira Amerika imbere muri byose [America First].

Joe Biden yizeye kuzatsinda Trump mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .