Gukumira WeChat muri Amerika bishobora kugira ingaruka kuri Sosiyete zirimo Apple

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Kanama 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump aherutse gutangaza iteka rikumira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbuga nkoranyambaga zirimo WeChat, aho mu gihe cy’ibyumweru bitandatu zasabwe kuba zagurishije ibikorwa byazo mu gihugu cye, bikagenzurwa na Sosiyete yo muri Amerika.

Gusa uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku bigo byinshi by’ikoranabuhanga byo muri Amerika birimo na Apple. Nka sosiyete ya Tencent ifite WeChat ifite imigabane muri sosiyete zo muri Amerika zirimo nka Riot Games n’izindi.

Apple ifite isoko rikomeye mu Bushinwa ndetse ibikorwa byayo hafi ya byose byo guteranya telefoni niho bikorerwa. Bivugwa ko ihagarikwa rya WeChat rishobora gutuma Apple iyikura mu mbuga nkoranyambaga umuntu ashobora kumanura agashyira muri telefoni ye akoresheje App Store, ibintu byakwangiza uburyo yacuruzaga ku isoko ryo mu Bushinwa.

Abasesenguzi bagaragaza kandi ko Apple ishobora kuzagorwa n’uko mu bihe biri imbere yabasha gucuruza ku isoko ryo mu Bushinwa no kuhakorera ibikoresho bimwe na bimwe.

WeChat ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Bushinwa, aho abantu barwifashisha no ku kigero kiruta uko bakoresha email. Ntabwo ushobora kuyigereranya na Facebook, Messenger cyangwa se WhatsApp.

Mu gihe izindi ari imbuga nkoranyambaga gusa zitangirwaho amakuru, WeChat yo yifashishwa mu kumenya amakuru, gutega imodoka, kwishyura nk’amafunguro, kubona ibikorwa bya guverinoma; muri make ni igikoresho cyoroshya ubuzima mu Bushinwa.

Mu Bushinwa iPhone itarimo WeChat ntabwo wayifata nka telefoni kuri miliyoni z’Abashinwa bacungira kuri iyi porogaramu. Mu gihe Apple yaba itabashije gufasha abantu gukoresha WeChat kubera itegeko riherutse gusinywa na Trump, abasesenguzi bagaragaza ko isoko ryayo rizakendera burundu mu Bushinwa.

Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho iteka rigamije gukumira imbuga ebyiri nkoranyambaga z’Abashinwa, TikTok na WeChat, ku gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 45 iri imbere, mu gihe cyose zizaba zitagurishijwe na Sosiyete zazikoze zo mu Bushinwa.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok, aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.

WeChat igiye gukumirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yaba itabonye sosiyete igura ibikorwa byayo mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .