Ni ikumirwa rishoboka kubera amabwiriza agenga uwo muryango agamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Biteganyijwe ko igihe cy’inzibacyuho u Bwongereza bwahawe ngo bube bwavuye muri uwo muryango kizarangira tariki 31 Ukuboza 2020.
Amabwiriza agenga EU muri iki gihe ni uko abaturage bemerewa kwinjiramo muri iyi minsi ari abaturuka mu bihugu byabanje kwemezwa ko byashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda Coronavirus.
Komisiyo ya EU niyo igena urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kwinjira muri bihugu bigize uwo muryango. Ahanini hagenderwa ku ngamba igihugu umugenzi aturutsemo gifite mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Umwe mu bayobozi bo muri EU yabwiye CNN ko u Bwongereza butari ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kwinjira muri EU, bityo ko abaturage babwo bashobora gutangira gukumirwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2021.
Ibyo bizasaba u Bwongereza kongera kumvikana na EU kugira ngo abaturage babwo boroherezwe kwinjira mu bihugu bigize uwo muryango, cyangwa gutegereza ko Komisiyo iterana igashyira u Bwongereza ku rutonde.
Biteganyijwe ko u Bwongereza na EU bizakomeza ibiganiro ku Cyumweru herebwa niba hari amasezerano y’ubufatanye bakumvikana mbere yo kuva muri uwo muryango mu mpera z’uku kwezi.
Abantu basaga miliyoni 1.7 nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Bwongereza, abo imaze guhitana basaga ibihumbi 62.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!