Perez wegujwe mu 2015 yakatiwe ari kumwe na Roxana Baldetti wahoze ari Visi Perezida we. Bombi bahawe igihano kimwe.
Ibyaha bya Perez byavumbuwe n’ikigo cyari gishyigikiwe na Loni cyakoze iperereza ku byaha by’ubukungu byakozwe mu butegetsi bwa Guatemala. Icyo kigo cyafunzwe mu 2019 ubwo cyari gitangiye gukora iperereza kuri Perezida Jimmy Morales wari ku butegetsi.
Perez n’abo baregwaga hamwe bashinjwa kwakira ruswa ya miliyoni 3.5 z’Amadolari ngo hadatangwa imisoro ya miliyoni zisaga 10 z’Amadolari.
Perez w’imyaka 72 yatangaje ko azajuririra igihano yahawe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!