Ku wa 07 Mutarama 2025, Trump yavuze ko Greenland ari ingenzi kuri Amerika ku mpamvu z’umutekano w’iki gihugu.
Yavuze ko atiteze gukura ingabo za Amerika zimaze igihe muri Greenland kuko yazifashishwa mu kwegukana aho hantu cyangwa hagakoreshwa ubundi buryo nko kuhagura.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 08 Mutarama 2024, cyabereye i Copenhagen ari kumwe na Minisiriri wa Danemark, Mette Frederiksen, Minisitiri Mute Egede yabajijwe niba yaravuganye na Trump. Ati "Oya, ariko twiteguye kuganira”.
Abajijwe ku byo Trump yavuze byo kwanga gukura iwabo ingabo za Amerika mu buryo bwo kwigarurira icyo Kirwa, Minisitiri Egede yavuze ko Trump yari akomeje ariko “Greenland ari iy’Abanya-Greenland”, icyakora agaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi ndetse ko bazakomeza gukorana na Amerika mu bihe biri imbere.
Ikirwa cya Greenland cyahoze kiyoborwa na Danemark kuva mu 1979, aho nyuma cyaje kubona ubwigenge binyuze mu matora ya kamarampaka mu 2009.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru Egede yatangaje ko icyo bifuza ari ukuba igihugu cyigenga aho kuba munsi y’ubutegetsi bw’abandi kandi n’abantu benshi ariko babibona.
Yakomeje avuga ko “Ntabwo dushaka kuba Abanya-Danemark yewe ntitunashaka kuba Abanyamerika ahubwo twifuza kuba twe”, aboneraho no gutangaza ko amatora y’uko bakomeza kuba igihugu cyigenga ari vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!