Google yemeye ko yateshutse ikagaragariza Abanyamerika aho bashobora gutorera Kamala Harris n’Aba-Démocrates muri rusange, ariko ntikibikore uko kuri Donald Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains.
Ibyavuye mu matora bigaragaza ko Trump yegukanye umwanya wo kongera kuyobora Amerika, akaba Perezida wa 47 w’iki gihugu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iyo umuntu yandikaga amagambo nka ‘Ni he natorera Harris?’ muri Google bemererwaga gushyiramo amakuru yabo ubundi bakerekwa ahafi y’aho baherereye bashoboraga gutorera uyu Harris.
Icyakora iyo bashyiraga mu ishakiro rya Google amagambo nka ‘Nihe natorera Trump’, nta makuru y’aho gutorera uyu musaza Google yatangaga, ahubwo umuntu yahundagazwagaho amakuru ajyanye n’amatora muri rusange.
Byanenzwe na benshi barimo na nyiri X, unashyigikiye Trump, Elon Musk bayinengera “icengezamatwara ry’umwanda” no kwivanga mu matora yo muri Amerika.
Icyakora Google yemeye amakosa, igaragaza ko habayeho ibibazo bya tekiniki byo kwitiranya ahantu n’abantu.
Yavuze ko ikoranabuhanga ryitiranyije amagambo na cyane ko hari agace kitwa “Harris” kari muri Leta ya Texas, habaho kwitiranya ibintu.
Ni nako byagenze ku bashakaga uwari uri kwiyamamazanya na Trump nka Visi Perezida witwa JD Vance na bwo kuko hari agace kitwa ‘Vance’, icyakora Google ikagaragaza ko icyo kibazo cyahise gikemurwa.
Si ubwa mbere Google ishyizwe ku gitutu no kubogama mu bijyanye na politiki kuko mu mezi ashize Umuhungu wa Donald Trump, Donald Trump Junior, n’abandi bo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains bayishinje gutesha agaciro ikibazo cyo kugerageza kwica uyu wongeye kuba Perezida wa Amerika, binyuze mu kudatanga amakuru yuzuye ajyanye n’uko kugerageza kwicwa Trump byagenze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!