00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yajyanywe mu nkiko nyuma yo gukusanya amakuru y’abatuye Texas ubuyobozi butabizi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Leta ya Texas muri Amerika bajyanye ikigo cya Google mu nkiko, gishinjwa gukusanya amakuru y’ikoranabuhanga yerekeye abaturage ubuyobozi butabizi.

Intumwa nkuru ya Leta ya Texas, Ken Paxton yatangaje ko Google yakusanyije amakuru y’abaturage babarirwa muri za miliyoni batuye Texas, akifashishwa mu nyungu bwite za Google ubuyobozi butabizi.

Mu byo Google ishinjwa kwiba harimo amajwi y’umwimerere y’abatuye Texas n’amasura, ikabyifashisha muri serivisi zayo nka Google Photos, Google Assistant na Nest Hub Max, nkuko Xinhua yabitangaje.

Texas ivuga ko ibyakozwe na Google bihabanye n’amategeko agenga ibijyanye n’imyirondoro y’abaturage.

Google ihamijwe ibyo byaha ishobora guhanishwa amande agera ku madolari 25000 kuri buri kosa bakoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .