Google na Apple zahagaritse porogaramu yitwa ‘ToTok’ ivugwaho kwifashishwa mu butasi

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Porogaramu yamanuwe na benshi kuri internet yitwa ToTok, ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ikoreshwa mu guhererekanya ubutumwa, yahagaritswe na Google ndetse na Apple nyuma yo kuvugwaho ko ikoreshwa mu kuneka.

Iyi Porogaramu ivugwaho kuba ikoreshwa na Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu kugerageza kuneka ikiganiro icyo ari cyo cyose, urujya n’uruza rw’abantu, imibanire yabo, gahunda zabo, amajwi n’amashusho by’abashyira iyi porogaramu muri telephone yabo.

Porogaramu ya ToTok, no mu gihugu cyahagaritswemo ubundi buryo bw’itumanaho buzwi cyane nka WhatsApp na Skype, isanzwe ifatwa nk’uburyo bwizewe bwo guhererekanya ubutumwa n’inshuti ndetse n’imiryango, hifashishijwe amashusho cyangwa inyandiko.

Iyi porogaramu irikuzamura umubare w’intwaro z’ikoranabuhanga zifashishwa mu butasi.

Ubucukumbuzi bwa New York Times kuri iyi porogaramu abayikoze n’ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, busanzwe bukora igenzura mu ibanga, bugaragaza ko iyi porogaramu ya ToTok, ari igikoresho cy’ubutasi.

Inyigo yimbitse ndetse n’ibiganiro n’impuguke mu bijanye n’umutekano wa Internet, bigaragaza ko ikigo cyakoze iyi porogaramu, Breej Holding, gikorana n’ikigo cy’ubutasi, DarkMatter, kiri Abu Dhabi.

Iki kigo gikoramo abayobozi b’ibiro by’ubutasi bya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, abahoze ari abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’umutekano n’abahoze ari abakozi b’ikigo cy’ubutasi cy’ingabo za Israel.

Porogaramu ya ToTok imaze kumanurwa kuri Google na Apple n’abarenga miliyoni eshanu bo mu ku migabane y’u Burayi, Aziya, na Afurika, mu Majyaruguru ya Amerika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Abakoresha iyi porogaramu cyane ni abo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ubushakashatsi bwakzwe na App Annien, bigaragaza ko iyi porogaramu ari imwe mu mbuga nkoranyambaga zimanurwa cyane kuri internet muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Nyuma y’uko Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu ihagaritse WhatsaApp na Skype, byatumye ToTok iba porogaramu ikoreshwa cyane mu gihugu.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abashinwa, Huawei na cyo kimaze igihe cyamamaza cyane iyi porogaramu ya ToTok.

ToTok yabwiye abayikoresha ko izagaruka mu bubiko bwa za porogaramu vuba cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .