Google yashinjwaga gutonesha abakozi mu buryo bw’ivangura rishingiye ku ruhu, aho ishinjwa ko yafataga neza ndetse ikanahemba neza abakozi b’abazungu n’abandi bakomoka muri Aziya kurusha abandi bakozi.
Aba kandi ngo banazamurwaga mu ntera nyamara batarusha abandi gukora neza.
Ibi byose Google yabishinjwe mu kirego cyatanzwe n’Umunya-Mexique witwa Ana Cantu wakoreraga iyi sosiyete gusa akaza kuyisezera mu 2021.
Cantu yavugaga ko Google itonesha abakozi igendeye ku ruhu rwabo, aho yavugaga ko abo muri Amerika y’Epfo , Abanya-Amerika bakomoka mu Buhinde, Abirabura hamwe n’abandi batahabwaga umushahara nk’uwo abandi bahabwa kandi ari bo bakora neza.
Yitanzeho urugero aho yakoze imyaka irenga irindwi ariko arasuzugurwa ntazamurwe mu ntera mu gihe bagenzi be bazamurwaga ndetse bagahembwa akayabo kandi bakora imirimo imwe.
Cantu yavuze ko yabonye uko gutonesha guhabanye n’amategeko agenga umurimo ya California mu 2021 arasezera.
Iyi sosiyete ikaba yemereye urukiko rwisumbuye rwa Santa Clara muri California, ko yemeye kwishyura miliyoni 28$ kugira ngo iki kirego kirangire.
Nyamara n’ubwo Google yemeye kwishyura aya mafaranga, yateye utwatsi ibyo iregwa ivuga ko ari ibinyoma.
Umuvugizi w’iyi sosiyete, Courtenay Mencini, yatangarije CNN ko itemeranya n’ibyo ishinjwa. Ati “Ntitwemeranya n’ibirego byo guha abantu imishahara itandukanye. Twiyemeje guha abakoresha bacu amahirwe angana, kubashyira mu myanya y’akazi no kubishyura mu buryo buboneye.”
Ayo mafaranga biteganyijwe ko azahabwa abarenga 6600 bahoze bakorera i California batangiye akazi ku wa 15 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!