Iki gikorwa kigiye gukorwa nyuma y’uko iki kigo cyari cyatanze akazi ku bantu ibihumbi 50 mu gihe cya Covid-19, gusa ubu ntabwo ubukungu bwacyo buhagaze neza ari nayo mpamvu cyahisemo kugabanya bamwe.
Umuyobozi wa Google, Sundar Pichai, yavuze ko mu myaka ibiri ishize bahaye akazi abakozi benshi ubu bakwiye kubagabanya. Yanagaragaje ko indi mpamvu ikomeye ari uko bashaka gushyira imbaraga muri gahunda yabo yo kongera ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).
Imibare igaragaza ko iki kigo kitari mu bihe byiza by’ubukungu. Kugabanya imirimo byafashwe nk’ibishobora guhungabanya ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi ndetse n’imibereho y’abakozi bazaba bahagaritswe. Abazagerwaho n’izi mpinduka bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahabwa umushahara wabo w’ibyumweru 16.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!