Giscard d’Estaing wahoze ayobora u Bufaransa yashyinguwe n’abantu 40 (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Valery Giscard d’Estaing wayoboye u Bufaransa hagati ya 1974 na 1981, yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango witabiriwe n’abantu bake biganjemo abo mu muryango we n’abandi bari inshuti ze za hafi.

Giscard d’Estaing yapfuye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru afite imyaka 94 azize Covid-19. Abantu 40 biganjemo abo mu muryango we nibo bamushyinguye mu kubahiriza icyifuzo cye cy’uko yazashyingurwa mu muhezo hatari abantu benshi.

Yashyinguwe mu gace ka Authon aho yari atuye, ntabwo habaye imihango ikomeye nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo Jacques Chirac nawe wabaye Perezida w’u Bufaransa yashyingurwaga.

Icyo gihe we yasezeweho n’abahoze ari abakuru b’igihugu bose ndetse ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage babasha kumusezeraho kuko isanduku irimo umubiri we yari yashyizwe mu Mujyi wa Paris aho abantu bashobora kumuha icyubahiro bwa nyuma.

Muri Nzeri 2019 ubwo Chirac yashyingurwaga, Giscard ni umwe mu bari bitabiriye uwo muhango.

Umuhungu wa Giscard, Henri Giscard d’Estaing, yatangaje ko se yifuzaga ko umuhango wo kumushyingura wazaba mu muhezo ukitabirwa n’abo mu muryango gusa.

Yakomeje avuga ko byakubitanye n’uko ari mu gihe cya Coronavirus biba ngombwa ko umuryango wonyine ariwo witabira hamwe n’abandi bantu ba hafi.

Yari yarasabye ko umuhango wo kumushyingura wazaba mu muhezo
Valery Giscard d'Estaing yasezeweho bwa nyuma
Yashyinguwe mu gace yari atuyemo
Abantu bake bo mu muryango nibo bashyinguye uyu mugabo wayoboye u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .