Gérard Depardieu yigaramye ibyo gufata umukobwa ku ngufu arusha imyaka 48

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’Umufaransa Gérard Depardieu yahakanye ibyaha ashinjwa byo gufatira ku ngufu mu rugo iwe mugenzi we ukina filime, mu myaka itatu ishize.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Repubblica, yavuze ko ari umwere ndetse nta bwo afite.

Ati “Ndi umwere ntacyo mfite cyo gutinya. Natekerezaga ko ikirego cyahagaritswe, niyo mpamvu buri gihe ntigeze mpangayika kuko nari nzi ko ibyo banshinja byose nta shingiro bifite. Ngo njyewe nafashe ku ngufu? Bari guhimba ibinyoma kandi nzi ko umucamanza azanyizera.”

Mu minsi ishize byatangajwe ko uyu mukinnyi wa filime yatangiye gukorwaho iperereza guhera mu Ukuboza umwaka ushize, gusa ntabwo yigeze yakwa ingwate ngo adafungwa cyangwa se ngo abe yafungwa.

Akurikiranyweho gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina umukinnyi wa filime ukiri muto. Urega avuga ko ibi byabaye muri Kanama 2018. Guhera muri uwo mwaka yari yatangiye kwitabaza inkiko ngo arenganurwe.

Iki kirego cyari cyahagaritswe muri Kamena 2019, cyongeye kubyutswa guhera ku wa 16 Ukuboza 2020. Mu 2018 nibwo Gérard Depardieu yashinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu, yakoreye umukobwa wavugaga ko afite imyaka 22 y’amavuko icyo gihe.

Gérard Depardieu uri mu bakinnyi ba filime bakomeye ku isi, mu 2013 yahawe ubwenegihugu bw’u Burusiya bikozwe na Perezida Vladimir Putin.

Depardieu w’imyaka 73 azwi muri filime zirimo “Green Card” , “The Man in the Iron Mask” na “Life of Pi” . Mu 1991 yahatanye mu bihembo bya Oscar nk’uwari umukinnyi w’imena muri “Cyrano de Bergerac”.

Uyu mugabo ari gushinjwa ibyaha nk’ibi mu gihe mugenzi we Harvey Weinstein w’imyaka 68, wamamaye muri Sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize yakatiwe imyaka 23 y’igifungo ahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bagore batandukanye.

Gérard Depardieu ari gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .