Uyu mushinga uteganya ko iyi miryango n’ibinyamakuru bizafatwa nk’ibikorera mu nyungu z’amahanga mu gihe inkunga y’amafaranga byakira iturutse mu mahanga yarenga 20%.
Mu gihe iyi nkunga yarenga 20%, Minisitieri y’Ubutabera ni yo izahabwa inshingano yo kugenzura imikorere yabyo, kandi bizaba bitegetswe guha Leta ya Georgia amakuru akomeye, bitaba ibyo bigacibwa amande y’amayero 7.500.
Ku wa 30 Mata 2024, abapolisi bahanganiye n’abigaragambya ku muhanda wa Rustaveli, hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bagaragaza ko uyu mushinga wimika igitugu nk’icy’u Burusiya, bwifashishije umeze nka wo kuva mu 2012, mu gukandamiza inzego nk’izi.
BBC yasobanuye ko muri iyi myigaragambyo iheruka hakomeretse benshi barimo Levan Khabeishvili uyobora ishyaka UNM ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wungirije, Aleksande Darakhvelidze, yatangaje ko abapolisi batandatu bakomerekeye muri iyi myigaragambyo, icyakoze ko hari abantu 63 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho ibikorwa by’urugomo.
Ishyaka UNM ryatangaje ko Khabeishvili yakubiswe n’abapolisi, akomereka bikomeye mu isura, ariko Minisitiri Darakhvelidze we yasobanuye ko yashatse kwinjira mu bapolisi bakumira imyigaragambyo.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, ashingiye ku kuba Georgia iri mu nzira yo kwemezwa nk’umunyamuryango mushya, yasabye Leta y’iki gihugu kudahutaza abaturage.
Ursula yagize ati “Abaturage ba Georgia barashaka igihugu cyabo mu hazaza h’Uburayi. Georgia iri mu masangano. Ikwiye kuguma mu muhanda uyiganisha mu Burayi.”
Uyu mushinga wahawe izina rya “Abakozi b’amahanga” umaze gutorwa inshuro ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Georgia. Kuri uyu wa Gatatu wemejwe n’abayigize 83, abandi 23 barawanga.
Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho, ishyaka Georgian Dream riri ku butegetsi bw’iki gihugu ryagaragaje ko ryifuza ko wahinduka itegeko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!