Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022, ubwo yari mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Bush w’imyaka 75 yavuze ko intambara u Burusiya bwagabye muri Ukraine ari iya kinyamaswa kandi nta mpamvu ifatika yayo.
Mu kubivuga, aho kubyita intambara y’u Burusiya na Ukraine, yabyise intambara yo muri Iraq.
Mu mwaka wa 2003 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zayoborwaga na George W. Bush, zagabye ibitero muri Iraq bigamije gukuraho Perezida Saddam Hussein washinjwaga intwaro kirimbuzi.
Saddam yakuwe ku butegetsi, igihugu kirasenywa, abantu benshi barapfa abandi barahunga nyamara intwaro kirimbuzi ntabwo zigeze zihaboneka.
Mu mbwirwaruhame ye kuri uyu wa Gatatu, Bush yibeshye yongera kuzamura amarangamutima ya benshi ku ntambara ifatwa nk’itari ngombwa, yasize Iraq n’Uburasirazuba bwo Hagati mu kaga.
Yagize ati “Ikigaragara ni uko nta bwigenge bw’inzego buba mu Burusiya ari nayo mpamvu umuntu umwe yihandagaje agatangiza intambara idafite impamvu kandi ya kinyamaswa, agatera Iraq”.
Hashize akanya gato avuze Iraq, abari bamukurikiye baguye mu kantu baraseka, ahita yikosora ati “Navugaga Ukraine.”
Abantu babaye nk’abumiwe bakomeza guceceka, Bush arongera ati “No muri Iraq ni uko byagenze.”
Bush yahise asaba imbabazi abari bamukurikiye, ababwira ko imyaka ye ariyo ntandaro yo kwitiranya Ukraine na Iraq.
Ijambo rya Bush ryahise rikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Twitter. Ikinyamakuru Dallas News kimaze gushyira hanze ayo mashusho ya Bush yibeshya, yarebwe n’abantu basaga miliyoni eshatu.
George W. Bush yashimye cyane Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, wanze kuva ku izima agahangana n’u Burusiya, amugereranya na Winston Churchill wayoboye u Bwongereza mu gihe cy’intambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!