George W. Bush yateye umugongo Donald Trump, yemeza ko amatora yabaye mu mucyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

George W. Bush wabaye Perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimiye Joe Biden uheruka gutorerwa kuba Perezida wa 46 w’icyo gihugu, atsinze umu-républicain Donald Trump uri ku butegetsi.

Ni igikorwa yakoze mu gihe abandi bantu bakomeye mu ishyaka ry’aba-républicain, banze kwemera ko Trump yatsinzwe, ndetse yatangaje ko agomba kwitabaza inkiko kugira ngo ziteshe agaciro ibyavuye mu matora, amajwi yongere abarwe.

Mu ibaruwa yanditse, George W. Bush yavuze ko Abanyamerika bakwiye kugira ishema kuko amatora yagenze neza kandi ibyayavuyemo birimo umucyo.

Yashimiye Biden ku ijambo rya mbere ry’ihumure yagejeje ku Banyamerika, anabigenza atyo kuri Kamala Harris watorewe kuba visi perezida.

Yakomeje ati "Nubwo hari ibyo tudahuza muri politiki, nzi ko Joe Biden ari umuntu mwiza, watsindiye umwanya we wo kuyobora no kunga ubumwe bw’igihugu cyacu. Perezida watowe yashimangiye ko nubwo yiyamamaje nk’umu-démocrate, azayobora mu nyungu z’Abanyamerika bose."

"Namwemereye nk’ibyo nahaye ba perezida Trump na Obama, kubasengera ngo bazasohoze inshingano zabo no kubafasha uko mbishoboye.”

Yanashimiye Biden ku bikorwa by’amatora byari bikomeye, ariko bikarangira atowe na miliyoni ziaga 70 z’Abanyamerika, ibintu bidasanzwe muri politiki y’icyo gihugu.

Yanavuze ko Perezida Trump afite uburenganzira bwo gusaba ko ibarura ry’amajwi risubirwamo, no kwitabaza amategeko igihe atanyuzwe.

Gusa yagize ati “Abaturage ba Amerika bakwiye kwizera ko amatora yakozwe mu mucyo, uko yagenze bikwiye gushyigikirwa kandi ibyavuyemo birigaragaza.”

Yavuze ko ibibazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo bisaba imbaraga nyinshi za Biden na Harris, kimwe n’iza buri wese kugira ngo igihugu kijye ku murongo.

Ati “Tugomba gushyira hamwe ku neza y’imiryango yacu n’abaturanyi bacu, igihugu cyacu n’ahazaza hacyo. Nta kibazo kizananirana imbere y’ubushake bw’abaturage.”

Kugeza ubu abandi ba-républicain bakuru banze kwemera ibyavuye mu matora.

Barimo na Kevin McCarthy ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko, uvuga ko Abanyamerika bazamenya uwatsinze ari uko kongera kubara amajwi n’ibirego byo mu nkiko byose birangiye.

George W Bush yashimiye Joe Biden watsinze amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .