George Clooney yahishuye uko yashimiye inshuti ze 14, buri umwe akamupfumbatiza miliyoni 1$

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Clooney, yemeye ko yigeze guha miliyoni 1$ buri umwe mu nshuti ze 14, azishimira uburyo zamubaye hafi mu bihe bikomeye mu myaka yose yari amaze.

Kuri ubu George Clooney ni umugabo utuje, utakigaragara cyane ashamaduka, ahubwo aba ari kumwe n’abana be n’umugore we Amal Clooney, usanzwe ari umunyamategeko.

Mu 2017 nibwo umwe mu nshuti ze zikomeye, Rande Gerber, yatangarije MSNBC uburyo mu myaka yatambutse, Clooney yigeze guhamagara inkoramutima ze 14, buri wese akamuhereza miliyoni 1$.

Clooney yari ataremeza niba koko byarabaye, maze mu kiganiro yagiranye na GQ cyasohotse ku wa 17 Ugushyingo, baza kubimubazaho. Yabanje kwiyumvira, ariko nyuma aratobora, avuga uko byagenze.

Icyo gihe ngo hari mu mwaka wa 2013 afite imyaka 52, yari yaramaze guhura na Amal waje kuba umugore we, ariko bataratangira guteretana mu buryo bweruye. Clooney yari atarashaka, acyitwa ingaragu cyangwa ‘umuhungu’ mu Kinyarwanda cyiza.

Muri icyo gihe yari amaze gukina muri filime Gravity yari igiye gusohoka, ariko abayiyoboye banga kubahemba amafaranga, ahubwo babaha ijanisha ku bizava mu icuruzwa ryayo kuko bibwiraga ko igomba kubahombera, ahubwo iza guca ibintu ku isoko, abayikinnyemo bayora ifaranga.

Clooney ati “Naratekereje nti icyo mfite ni aba bantu, mu myaka 35 bamfashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Naraye ku buriri bwabo igihe nabaga nakennye. Bagiye banguriza amafaranga igihe nabaga nyakeneye. Baramfashije igihe cyose nari nkeneye umusanzu wabo muri iyo myaka yose kandi nanjye narabafashije. Turi inshuti magara. Naratekereje nti ariko urabizi, iyo bitaba bo ntabwo mba mfite ibi byose.”

Clooney ngo yatekereje uko yabashimira, afata imodoka agana ahantu hamwe muri Los Angeles, afata umuba w’inoti za miliyoni 14$, ahamagara inshuti ze iwe mu rugo.

Yakomeje ati “Nari mfite ikarita ngenda ngaragaza ahantu hose nabashije kujya ku isi n’ibintu nabashije kubona ku bwabo, ndavuga nti gute wakwitura abantu nk’aba, nza kwibwira nti none kuki utabaha nka miliyoni?”

Clooney avuga ko byabaye hagati ya tariki 27 na 28 Nzeri 2013, ndetse iyo tariki iza no kumubera umugisha kuko ku wa 27 Nzeri mu mwaka wakurikiyeho, aribwo yashyingiranywe na Amal Clooney.

Uyu mugabo mu 2019 yabarirwaga umutungo wa miliyoni 500 z’amadolari.

George Clooney, yemeye ko yigeze guha miliyoni 1$ buri umwe mu nshuti ze 14, azishimira uburyo zamubaye hafi mu bihe bikomeye
George Clooney ari kumwe n'umugore we Amal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .