00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Shangfu wafatiwe ibihano na Amerika yagizwe Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Werurwe 2023 saa 05:00
Yasuwe :

Gen Li Shangfu waherukaga gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinjwa kugura intwaro n’u Burusiya, yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cye cy’u Bushinwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe mu 2023 nibwo byatangajwe ko Gen Li Shangfu ari mu bagize Guverinoma nshya y’u Bushinwa nka Minisitiri w’Ingabo, ndetse binemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Gen Li Shangfu ni umwe mu basirikare bakuru mu Bushinwa, aho yagiye akora n’inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Umutwe w’Ingabo z’u Bushinwa wahawe inshingano zo guteza imbere ibijyanye n’intwaro zishobora kwifashishwa mu isanzure no guhashya ibitero by’ikoranabuhanga.

Nyuma y’izi nshingano, yaje kugirirwa icyizere na Perezida Xi Jinping agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu gisirikare cy’u Bushinwa.

Ubwo yari muri izi nshingano, mu 2018 nibwo Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burangajwe imbere na Perezida Donald Trump bwamufatiye ibihano bumushinja kugura intwaro n’u Burusiya.

Mu ntwaro yashinjwaga kugura muri iki gihugu harimo indege zo mu bwoko bwa Su-35 n’itwaro zirasa missiles zo mu bwoko bwa S-400.

Mu bihano Gen Shangfu yafatiwe harimo kutemererwa gukorana ubucuruzi na Amerika cyangwa undi muturage uwo ariwe wese wo muri icyo gihugu.

Amerika yafashe iki cyemezo kuko u Busuriya buri mu bihano yabufatiye kubera gukekwaho kwivanga mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka wa 2016, no kuba bwariyometseho intara ya Crimea ku ngufu mu mwaka wa 2014.

Gen Shangfu wafatiwe ibihano na Amerika yagizwe Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .