Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko Gen. Dagalo, yafatiwe ibihano bitewe n’uruhare rwe mu bikorwa by’ubugome bikomeje kwibasira abaturage mu ntambara umutwe ayoboye wa RSF uri kurwana na Sudani kuva mu 2023.
Blinken yavuze ko RSF yishe abasivile barimo abagabo, abana ndetse ikanakorera abagore ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abasivile benshi barahunga bava mu byabo.
Yakomeje ati “Nshingiye kuri ayo makuru, nanzuye ko abagize RSF n’abandi barwanyi babashyigikiye bakoze Jenoside muri Sudani”.
Ibihano Gen Dagalo yafatiwe harimo gufatira imitungo ye iri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kutemererwa kwinjira muri Amerika no kuba nta Munyamerika wemerewe gukorana ubucuruzi na we.
Mu gusubiza kuri icyo cyemezo cya Amerika, umutwe wa RSF wavuze ko icyo gihugu kivuga indimi ebyiri kandi ko kidashaka mu by’ukuri umuti wakemura ibiri kubera muri Sudani.
Umujyanama wa Gen Dagalo, El-Basha Tbaeq abinyujije kuri X yanditse ati “Iki cyemezo kiragaragaza gutsindwa kwa Joe Biden n’ubuyobozi bwe mu gukemura ibibazo biri muri Sudani ndetse no kuvuga indimi ebyiri”.
Yongeyeho ko ibyo bihano ahubwo ari nko kwenyegeza umuriro mu ntambara kandi ko bisubiza inyuma intambwe iganisha ku biganiro by’amahoro.
Kuva muri Mata 2023 umutwe wa RSF uyobowe na Gen Dagalo uri mu ntambara n’Ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.
Abo bajenerali bombi bapfa amasezerano atarubahirijwe yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta n’iza RSF.
Muri Gicurasi 2024, Amerika yatangaje ko habarwa abaturage bagera ku bihumbi 150 bamaze kuburira ubuzima muri iyo ntambara .
Ni mu gihe kandi abandi bagera miliyoni 24.6 benda kungana na kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani bugarijwe n’inzara kandi bakaba bakenye ibyo kurya mu buryo bwihutirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!