00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Colin Powell wabaye Umunyamabanga wa Leta ya USA yishwe na COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Colin Powell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku myaka 84 azize ingaruka yasigiwe n’icyorezo cya COVID-19.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021 atangajwe n’umuryango we.

Mu butumwa umuryango we washyize kuri Facebook wagize uti “Gen Colin L. Powell, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta n’Umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare bakuru muri Minisiteri y’Ingabo, yitabye Imana muri iki gitondo biturutse ku ngaruka yasigiwe na COVID-19.”

“Twabuze umugabo udasanzwe wakundaga umugore we, umubyeyi, sekuru w’abana n’Umunyamerika mwiza.”

Ntihigeze hatangazwa igihe uyu mugabo yanduriye COVID-19 gusa yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya gisirikare biherereye i Maryland bizwi nka ‘Walter Reed National Military Medical Center’.

Powell ni umwe mu bantu bari bakomeye mu ishyaka ry’Aba-Républicain. Yamenyekanye cyane ubwo yarwanaga intambara ya Vietnam akayitwaramo neza ndetse bikamuhesha kuba Umujyanama wa Perezida Ronald Reagan mu by’umutekano.

Uyu mugabo wabonye izuba ku wa 5 Mata 1937 yinjiye mu gisirikare cya Amerika mu 1958 nyuma yo kurangiza amashuri. Ni umwe mu barwanye intambara ya Vietnam yaje no gukomerekeramo.

Mu 1979 yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General ndetse ahita agirwa Umujyanama wa mbere wa Perezida Reagan mu bijyanye n’umutekano. Mu 1989 ku ngoma ya George H. W. Bush yagizwe umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare bakuru muri Minisiteri y’Ingabo.

Powell yaherukaga kumvikana cyane mu 2020 ubwo yanengaga Donald Trump kubera uko yitwaye ku bijyanye n’imyigaragambyo yo kwamagana irondabwoko yakuruwe n’urupfu rwa George Floyd.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .