00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Israel yakajije ibitero nyuma y’uko Hamas yongeye kuyirasaho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 April 2025 saa 03:04
Yasuwe :

Ingabo za Israel zakajije ibitero mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas urashe ibisasu bitatu muri Israel, bikabasha gukumirwa nta muntu bihungabanyije.

Hashize umwaka n’igice Israel igaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, bigamije guca intege umutwe wa Hamas, icyakora uyu mutwe nturava ku izima, ndetse ahubwo uracyafite ubushobozi bwo gukoresha ’rocket’ urasa muri Israel.

Umutwe wa gisirikare wa Hamas, Qassam Brigades, wigambye iki gitero, bituma Ingabo za Israel zongera ubukana bw’ibitero zigaba mu gace ka Gaza.

Nk’ubu Ingabo za Israel zamaze kuburira abaturage bo mu gace ka Khan Younis kugira ngo bakavemo vuba na bwangu, kuko kagiye kugabwamo ibitero karundura. Bikekwa ko ibitero bya Hamas byagabwe biturutse muri aka gace.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko izo ngabo ziri kugenzura agace ka Rafah, ashimangira ko mu gihe kakomeza kugaragaramo umutwe wa Hamas, Ingabo za Israel zizongeraho utundi duce zigenzura.

Ku rundi ruhande, Hamas yashinje Israel gukoresha amazi nk’intwaro y’intambara, nyuma y’uko hejuru ya 90% by’ibikorwaremezo by’amazi n’isuku byangijwe n’iyi ntambara, kandi bikaba bitarasanwa.

Ibi byatumye uburwayi bushingiye ku isuku nke bwiyongera, aho bumaze kugaragara inshuro zirenga miliyoni 1,7 kuva iyi ntambara yatangira.

Abatuye mu duce twa Rafah basabwe kwimuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .