00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Impungenge ku banyeshuri barenga ibihumbi 620 batari kwiga kubera intambara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 September 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Uretse abarenga ibihumbi 40 bapfuye, ibikorwaremezo byangijwe n’ubuzima bwahagaze mu gace ka Gaza, intambara hagati y’Ingabo za Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas ntigira ingaruka z’aka kanya gusa, ahubwo ingaruka zayo zizakomeza kugaragara no mu myaka myinshi iri imbere.

Ibi biri guterwa n’uko abanyeshuri barenga ibihumbi 625 batashoboye kujya kwiga muri ibi bihe by’itangira ry’amashuri muri ako gace, mu gihe kandi batari banashoboye gusoza umwaka ushize w’amashuri kubera iyi ntambara.

Ibi bivuze ko aba banyeshuri, barenga 20% by’abatuye Gaza bose, bamaze gutakaza imyaka ibiri y’uburezi, ibishobora kuzabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere mu gihe bazaba basubukuye amasomo, kuko hari impungenge z’uburyo hazaboneka amashuri ashobora kuzigishiriza abana benshi icya rimwe.

Mu gace ka Gaza hari hasanzwe amashuri 564, aho 477 byayo, cyangwa se 85%, yarashweho n’ibitero bya Israel ku buryo adashobora gukomeza gukoreshwa adasanwe. Kaminuza 12 zo muri ako gace zose zararashwe, bituma abarenga ibihumbi 88 biga muri kaminuza badashobora gusubira mu masomo yabo.

Ku rundi ruhande, abanyeshuri bo mu mashuri abanza barenga ibihumbi icyenda barishwe, naho abarimu barenga 411 nabo barishwe, ubwo ntihabariwemo abakomeretse n’abandi bagize ibibazo ihungabana ridashobora gutuma badasubira mu kazi.

Muri make, hari impungenge ko uburezi bw’abatuye Gaza budashobora kuzagaruka ku murongo mu bihe bya vuba, aho bishobora kuzatwara imyaka irenga 10 kugira ngo ibintu bisubire ku murongo, nayo ikaba ishobora kwiyongera mu gihe intambara itahagarara vuba, ndetse ngo n’inkunga ziboneke mu buryo bwihuse.

Benshi mu babyeyi bari kugerageza kwishakamo ibisubizo binyuze mu gutangiza amashuri y’igihe gito y’abana babo mu nkambi, gusa bitewe no kutagira ibikoresho bihagije, ubu buryo ntibwitezweho gutanga umusaruro ukwiriye.

Kwigira mu nkambi ntabwo biri gutanga umusaruro ku batuye muri Gaza
Hejuru ya 85% by'amashuri yo muri Gaza yarashweho ibisasu n'Ingabo za Israel
Abana barenga ibihumbi 600 muri Gaza bagiye kumara imyaka ibiri atiga
Abarimu barenga 400 barishwe muri Gaza ndetse n'abanyeshuri barenga ibihumbi icyenda bo mu mashuri abanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .