00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Ibisasu bya Israel byahitanye abagera kuri 70

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 5 January 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Ingabo za Israël zagabye ibitero 30 bitandukanye mu gace ka Gaza, bihitana abaturage barenga 70 barimo n’abana.

Ibi bitero bibaye nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeye guha Israel intwaro zifite agaciro ka miliyari 8$, igikorwa yifuza gukora mbere yo kuva mu nshingano mu byumweru bibiri biri imbere.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Israël, Israel Katz yemeza ko imishyikirano na Hamas yasubukuwe muri Qatar mu rwego rwo gushakira umuti iyi ntambara ndetse no kubohoza abaturage ba Israel bari i Gaza nk’imbohe za Hamas.

Kuva ku ya 7 Ukwakira 2023 intambara ya Israël yatangira muri Gaza, yahitanye nibura Abanya-Palestine 45,658 ikomeretsa 108.583.

Israel yishe abagera kuri 70 i Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .