Aya mafaranga akenewe mu gihe kirenga imyaka 10 iri imbere, aho agomba gusana inyubako zangijwe muri ako gace, zibarirwa hejuru ya 60% by’izari zihari zose.
Ubukungu bw’ako gace nabwo bwasubiye inyuma ku kigero cya 83% mu gihe hejuru ya 95% by’ibitaro byari bihari mbere y’intambara bitagikora.
Ibikorwaremezo birimo ibitanga amazi, amashanyarazi n’ibitanga murandasi byangijwe nabyo bigomba gusanwa, mu gihe amashuri no gushaka abarimu bashya nabyo byitezweho kuzatwara akayabo.
Muri rusange, hejuru ya miliyari 19$ azifashishwa mu gufasha abaturage kongera kubaka ubuzima bwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!