00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Hakenewe arenga miliyari 50$ mu gusana ibyangijwe n’intambara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 February 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Abashakashatsi bagaragaje ko hakenewe arenga miliyari 53$ mu rwego rwo gusana ibyangijwe n’intambara imaze igihe ihuza umutwe wa Hamas n’Ingabo za Israel mu gace ka Gaza.

Aya mafaranga akenewe mu gihe kirenga imyaka 10 iri imbere, aho agomba gusana inyubako zangijwe muri ako gace, zibarirwa hejuru ya 60% by’izari zihari zose.

Ubukungu bw’ako gace nabwo bwasubiye inyuma ku kigero cya 83% mu gihe hejuru ya 95% by’ibitaro byari bihari mbere y’intambara bitagikora.

Ibikorwaremezo birimo ibitanga amazi, amashanyarazi n’ibitanga murandasi byangijwe nabyo bigomba gusanwa, mu gihe amashuri no gushaka abarimu bashya nabyo byitezweho kuzatwara akayabo.

Muri rusange, hejuru ya miliyari 19$ azifashishwa mu gufasha abaturage kongera kubaka ubuzima bwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .