00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Abantu 21 bahiriye mu nkambi y’impunzi barapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Abantu 21 barimo abana 10 bapfuye bazize inkongi yafashe inzu yari ituwe cyane mu nkambi y’impunzi ya Jabalia muri Gaza muri Palestine.

Inzego z’umutekano zo muri ako gace zatangarije BBC ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko inkongi yatewe n’itoboka rya gaz mu gikoni. Jabalia ni imwe mu nkambi umunani ziherereye muri Gaza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu bitaro by’Abanya-Indonesie biherereye mu Majyaruguru ya Gaza, Dr Abu Laila, yavuze ko iyi nkongi yari ikomeye. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyubako yose yafashwe n’umuriro.

Abantu bagaragaye bari hanze yayo baboroga barimo abo mu miryango y’abagizweho ingaruka na yo.

Umwe mu babonye iri sanganya yagize ati “ Birababaje kubona abana n’abagore bashya nta buryo buhari bwo kubatabara.”

Inkongi zikomeye ziturutse kuri buji zimaze igihe zigaragara muri Gaza ahakunze kuba ibura ry’umuriro. Ibura ry’umuriro rifitanye isano n’ibihano Israel na Misiri byashyiriyeho iyi ntara nk’imwe mu ngamba zo kurwanya inyeshyamba zikorera muri ako gace n’amakimbirane ashingiye kuri politiki muri Palestine.

Gaza ituwe n’abagera kuri miliyoni 2,3. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko impunzi zigera ku bihumbi 600 zicumbikiwe mu nkambi umunani zirimo ubucucike bukomeye.

Inyubako yose yafashwe n'inkongi yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .