00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gaza: Abana barenga ibihumbi 600 batangiye gukingirwa imbasa mu buryo bugoranye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 September 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko abana barenga ibihumbi 600 mu gace ka Gaza bagiye gutangira guhabwa inkingo rw’imbasa, nyuma y’uko iyi ndwara yongeye kugaragara muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 25 yarahashyijwe.

OMS ivuga ko ibikorwa by’ikingira bizamara iminsi itatu, ndetse Ingabo za Israel zemeye kuba zitanze agahenge mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa Hamas kugira ngo iki gikorwa kibashe kugenda neza.

Nubwo bimeze gutyo ariko, kugera ku bana bose bagomba gukingirwa biracyari ingorabahizi cyane ko imihanda myinshi n’ibindi bikorwaremezo byangijwe n’iyi ntambara igiye kumara umwaka, ikaba imaze guhitana abasivile barenga ibihumbi 40.

Imbasa ni indwara iterwa n’agakoko ka Poliyovirusi (Poliovirus) karimo ubwoko butatu, ifata urwungano ngogozi ikagera no ku myakura bigatera ubumuga bw’ingingo z’amaguru n’amaboko buhutiyeho kandi budakira, ndetse n’urupfu. Nta muti igira ariko ifite urukingo.

Iyi ndwara yagaragaye nyuma y’uko abatuye Gaza bamaze iminsi bataka kutabona amazi ahagije kandi asukuye yo gukora ibikorwa byabo, ibyatumye ibibazo birimo umwanda bikwirakwira muri ako gace, bikanaba intandaro y’iyi ndwara yongeye kugaragara.

Hari kandi amakuru avuga ko hari ababyeyi bari kwanga kuva mu bwihisho ngo bajye gukingiza abana babo, aho batekereza ko Ingabo za Israel zishobora kubarasira mu mihanda nk’uko byagiye bigenda ku bandi basivile.

Abana barenga ibihumbi 600 batangiye gukingirwa imbasa mu buryo bugoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .