Ibyo byabaye mu rukerera rw’itariki 26 Gashyantare 2025 aho Saa Cyenda z’ijoro abantu bateye urugo rwa nyakwigendera biba ihene imwe ndetse na we basiga bamwishe.
Abaturanyi ba nyakwigendera baganiriye na BTN bavuze ko bagerageje kumutabara ariko bamugeraho amazi yamaze kurenga inkombe.
Umwe yagize ati “Mu masaha ya Saa Cyenda n’igice ihene yahebebye ndayumva binyanga mu nda nkomeza kubitekerezaho. Nyuma y’iminota nka 10, abuzukuru ba nyakwigendera n’umukobwa we bavugije induru mpita ngenda. Twahageze dusanga afite akuka gake cyane, ikanzu ye bayimanuye. Dukeka ko hari n’ibindi bamukoreye kuko twasanze bamwambuye ubusa.”
Abo baturage bakomeje bavuga ko nyakwigendera nta bikomere yari afite uretse inzara zamushwaratuye mu ijosi, bigakekwa ko yishwe anizwe.
Bagerageje kumutabara ngo bamujyane kwa muganga ariko bavuga ko yashizemo umwuka batararenga umutaru.
Abo baturanyi bavuga ko uyu mukecuru yari umuturanyi mwiza kuri bo ku buryo bakeka ko yazize urugomo rw’abajura, cyane ko umwe mu bafashwe atari ubwa mbere yari agaragaye mu bikorwa by’ubujura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Mutabazi Geoffrey, yahamije urupfu rwa nyakwigendera ndetse avuga ko iperereza ryatangiye gukorwa kandi hari n’abamaze gutabwa muri yombi.
Yagize “Twahageze dusanga abagizi ba nabi bamwishe. Iperereza ryatangiye dutegereje ikivamo kandi hari na batanu bakekwa babaye bafashwe, hagize andi makuru yiyongeraho abandi bakekwa na bo bafatwa.”
Mutabazi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’abaturanyi ariko yibutsa abaturage ko kwambura umuntu ubuzima ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kitazihanganirwa na gato, kimwe n’ibindi byaha, cyane ko inzego zishinzwe kubikumira no kubikurikirana zihari kandi ziteguye gukora akazi kazo.
Yanasabye abaturage kumenyesha ubuyobozi ahantu hose babonye ikibazo gishobora kuvamo urugomo, ndetse no gutunga urutoki aho babonye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku ruhande rw’abaturage, basabye ko hakazwa umutekano muri ako gace cyane mu kurwanya abajura biba amatungo kuko bakomeje kwiyongera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!