Iyi gahunda yateguwe n’umudepite Marjorie Taylor Green uri mu ishyaka rimwe na Johnson (Republicain), umushinja gukorera mu nyungu z’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wo mu ishyaka Democrate.
Uyu mushingamategeko yagize ati “Johnson ahawe amahitamo hagati yo gushyira imbere iby’ingenzi by’aba-Republicain cyangwa gukorana n’aba-Democrates kugira ngo abungabunge ububasha bwe, yahitamo gukorana n’aba-Democrates.”
Mu makosa Depite Green yashinje Johnson harimo kwirukana George Santos wari umu-Republicain, wasimbujwe n’umu-Democrate mu itora ryihariye ryabaye mu Ukuboza 2023.
Uyu mudepite kandi yashinje Johnson gufasha aba-Democrates gukora umushinga w’inkunga ya miliyari 61 z’amadolari, yo gufasha Ukraine, Israel na Pakistan guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wabyo.
Yagize ati “Perezida w’Inteko Mike Johnson twatoye yafashije, yiyunga ku ba-Democrates n’ubutegetsi bwa Biden mu gusenya igihugu cyacu kubera ko yatoye gahunda y’aba-Democrates, akaboha ubushobozi bw’aba-Republicains bwo kuganza Inteko.”
Ubuyobozi bw’Inteko na bwo bwatanze icyifuzo cy’uko haba itora rigamije kugumisha Johnson mu nshingano, utorwa ku majwi 359 arimo 196 y’aba-Republicains na 163 y’aba-Democrates.
Hari abagize iyi Nteko 43 batoye bashyigikira ko Johson ava muri iyi nshingano, barimo 11 bahagarariye Republicain n’aba-Democrates 32.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!