00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

G20: António Guterres yatahanye akangononwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Ugushyingo 2021 saa 10:35
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye [Loni], António Guterres, yatahanye akangononwa nyuma y’Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 yabereye mu Butaliyani, avuga ko atizeye ko ibyo abayitabiriye bemeranyijwe bizashyirwa mu bikorwa.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi bemeranyije gushyira imbaraga mu kugabanya ihumanywa ry’ikirere.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo abitabiriye iyi nama izwi nka G20 yabereye i Roma mu Butaliyani bemeranyije kugabanya ibikorwa byangiza ikirere, abiteguye kubishyira mu bikorwa ni mbarwa.

Guterres uyobora Loni yavuze ko n’ubwo inama ya G20 irangiye ariko nta cyizere cy’uko ibyo abayitabiriye bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Mu gihe nishimiye icyifuzo cya G20 ku gushakira ibisubizo Isi, mvuye i Roma ibyiringiro byanjye bidasubijwe ariko nibura ntibyashyinguwe.”

Guterres yavuze kandi ko amaso ahanzwe inama ya COP26 i Glasgow nk’ishobora gufatirwamo imyanzuro igamije kubaka ubukungu butangiza ikirere.

Ibihugu 20 bigize G20 byihariye 80% by’imyuka yangiza ikirere iri ku Isi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko yaba iyi nama ya G20 n’inama ya COP26, nta n’imwe muri zo yahagarika ubushyuhe bw’Isi.

Gusa Boris avuga ko haramutse hafashwe ingamba nyazo, zishobora kugabanya ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’umubumbe.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yatangaje ko adafite icyizere ku myanzuro ijyanye no gukumira ihumana ry'ikirere yafatiwe mu nama ya G20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .