00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

François Bayrou yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2024 saa 02:20
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagennye François Bayrou nka Minisitiri w’Intebe mushya asimbuye Michel Barnier wegujwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize.

François Bayrou yahawe inshingano zo gushyiraho Guverinoma nshya mu gihe cya vuba. Agiye kuyobora Guverinoma y’u Bufaransa mu gihe igihugu kiri mu bihe bitoroshye by’ubukungu aho icyuho mu ngengo y’imari gikomeje kuzamuka. Cyavuye kuri 5,5% umwaka ushize kigera kuri 6,6% uyu mwaka.

Bayrou yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1993 kugeza mu 1997, aba na Minisitiri w’Ubutabera mu 2017.

Uyu mugabo ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma y’u Bufaransa, mu gihe Abatutsi bakorerwaga Jenoside mu Rwanda. Uyu musaza w’imyaka 73 yashinze ishyaka ’Mouvement Democrate’, akaba umwe mu Bafaransa b’abahezanguni batemera uruhare rw’igihugu cyabo muri aya mateka.

Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yagiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, akomeza abarokotse, anasaba imbabazi ku bwo kuba igihugu cyabo cyaratereranye Abatutsi.’

Bayrou ni umwe mu bamaganye ijambo rya Perezida Macron, agaragaza ko ntacyo u Bufaransa bukwiye kwicuza kuko ngo nta ruhare bwagize muri Jenoside, ati “Nihaboneka ibimenyetso, u Bufaransa buzavuga ko icyo gihe habayeho amakosa, ariko ntabwo nkunda politiki yo gusaba imbabazi.”

Uyu munyapolitiki, mu kiganiro yagiranye na France TV muri Kamena 2021, yagaragaje ko amakuru afite yayahawe na François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995, mu biganiro bagiranye kenshi.

François Bayrou yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .