Iyi gahunda yatangiye ku ya 2 Gicurasi 2025, aho Ford yazamuye ibiciro ku modoka eshatu zirimo imodoka y’amashanyarazi ya Mustang Mach-E, Maverick pickup hamwe na Bronco Sport.
Mu ibaruwa yohererejwe abacuruzi b’imodoka, babwiwe ko zimwe muri izo modoka ziziyongeraho amadorari agera ku 2,000, bitewe n’aho zerekeza n’ibyiciro byazo.
Umuvugizi wa Ford yavuze ko izi modoka zizamurirwa ibiciro ari izizatangira gukorwa nyuma ya tariki 2 Gicurasi 2025, aho zizagera ku masoko mu mpera za Kamena.
Yavuze ko ibi biciro byongerewe nk’uko bisanzwe bikorwa hagati mu mwaka, gusa ashimangira ko byanatewe n’ingaruka z’imisoro mishya yashyizweho na Perezida Trump.
Ibi bibaye mu gihe Ford iherutse gutangaza ko intambara y’ubucuruzi ya Trump izatuma ibyo yakoreshaga byiyongeraho miliyari 2,5 $ mu mwaka wa 2025.
Ni mu gihe Trump yari amaze ibyumweru yemeye kugabanya imisoro ku bikoresho bimwe by’imbere mu gihugu. Nubwo bimeze bityo, ntiyari yavaanaho imisoro ya 25% ku modoka miliyoni 8 zinjira buri mwaka muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!