00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Finland yafunze imipaka yayo kuri ba mukerarugendo bo mu Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Uhereye kuri uyu wa Gatanu, imipaka ya Finland izaba ifunze kuri ba mukerarugendo baturuka mu Burusiya, kikaba ari igihugu cya nyuma mu bituranye n’u Burusiya giteye iyi ntambwe yo gufunga imipaka.

Poland, Estonia, Latvia na Lithuania byose byafunze imipaka yabyo kuri ba mukerarugendo bo mu Burusiya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Nubwo bimeze bityo Abarusiya bazakomeza kwemererwa gusura imiryango yabo cyangwa gukora no kwiga muri Finland nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ku mupaka wa Finland hageze umubare munini w’Abarusiya bahunga umugambi wa Putin wo kongera abasirikare bazifashishwa mu kurwana intambara yo muri Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finland, Pekka Haavisto yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane ko iki cyemezo kigamije gukumira burundu ba mukerarugendo bo mu Burusiya n’abandi bakoresha iki gihugu berekeza ahandi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi wafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda zo gutanga visa hagati y’u Burusiya n’uyu muryango.

Abarenga miliyoni imwe y’Abarusiya bakoreye ingendo mu bihugu by’i Burayi uhereye igihe u Burusiya bwatangirije intambara kuri Ukraine, muri Gashyantare uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .