00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Finland: Minisitiri w’Intebe yasabye imbabazi nyuma yo kujya mu kabyiniro yarenze ku mabwiriza ya Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 06:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin, yasabye imbabazi nyuma y’uko agiye kubyina nyamara yahuye n’umuntu wanduye icyorezo cya Covid-19, ibyashobora gutuma ashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Marin yarangije akazi nk’uko bisanzwe maze ajya mu kabyiniro mu Mujyi wa Helsinki, ari nawo murwa mukuru w’igihugu cye. Icyakora uyu mugore w’imyaka 36, yari amaze amasaha macye ahuye n’umuntu wanduye Covid-19.

Uyu muyobozi yagishije inama abamwungirije barimo Umunyamabanga we, bamubwira ko ashobora kujya mu kabyiniro nta kibazo kuko yakingiwe mu buryo bwuzuye, icyakora ubwo yari muri aka kabyiniro, yakiriye ubutumwa kuri telefoni y’akazi bumusaba kutajya mu ruhame atabanje gupimwa ngo harebwe niba nawe atanduye Covid-19.

Ubu butumwa bwaje butinze kuko Marin yarimo guca ibintu mu kabyiniro muri iryo joro, bituma atabubona. Bucyeye bwaho ku Cyumweru, yaje gusoma bwa butumwa yihutira kwipimisha Covid-19, ku bw’amahirwe asanga atarayandura.

Kuri ubu uyu muyobozi yasabye imbabazi, aho yavuze ko ibyo yakoze bitari bikwiriye ndetse ko yagombaga kubanza kubisuzuma neza mbere yo gufata icyemezo cyo kujya mu kabyiniro.

Minisitiri w'Intebe wa Finland, Sanna Marin, yasabye imbabazi nyuma yo kujya mu kabyiniro yahuye n'umuntu wanduye Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .