Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa agiye kugezwa mu butabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2019 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Umufaransa François Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Perezida Nicolas Sarkozy hagati ya 2007 na 2012, yasabiwe n’ubushinjacyaha kuburanishwa ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa leta, akurikiranyweho.

Fillon ashinjwa ibyaha bishingiye ku kwigwizaho umutungo, imishahara yagenewe umugore n’abana be ku kazi bakoreye Inteko Ishinga Amategeko ku buryo butavuzweho rumwe no kwakira impano y’amakoti yahawe n’inshuti ye binyuranye n’amategeko.

François Fillon uri gukorwaho iperereza n’ubucamanza, ashinjwa guhemba umugore we Penelope €831,400 mu myaka itandukanye nk’umukozi ufasha mu bikorwa by’Inteko.

Muri Mutarama 2017, ikinyamakuru Le Canard Enchainé cyatangaje ko Penelope yahawe akazi nk’umufasha w’umugabo we mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 1988-90 no mu 1998-2002, ndetse aza no gukorana n’uwaje kumusimbura, Marc Joulaud, hagati ya 2002-2007.

Yaje kongera gukorana na Fillon hagati ya 2012-2013, bikavugwa ko atigeze ajya kuri ako kazi kuko atigeze agira umubare w’ibanga wo mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa email y’akazi.

Ibyo birego byiyongeraho ko n’abana babo bombi Marie na Charles Fillon bagenerwaga imishahara n’ibiro bya se nk’abanyamategeko kandi bakiri abanyeshuri.

Abashinjacyaha basabye ko uyu mugabo n’umugore we ukomoka mu Bwongereza bagezwa mu butabera kuko bananiwe kwerekana uko bakoresheje amafaranga ya leta.

François Charles Armand Fillon w’imyaka 65 azwi cyane muri politiki y’u Bufaransa, aho mu 2017 yiyamamarije guhagararira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu yaje gutsindwa na Emmanuel Macron.

Kandidatire ye yakomwe mu nkokora n’ibirego byo gukoresha nabi umutungo wa Leta. Fillon yasoje ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cy’ibanze aho yabonye amajwi 20.1%, inyuma ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Fillon wakunze guhakana ibyo aregwa, imiterere y’ubutabera bw’u Bufaransa imwemerera kujuririra icyemezo cyo kugezwa mu rukiko.

François Fillon ashobora kugezwa imbere y'ubutabera kubera ibyaha byo gutanga akazi ka baringa ashinjwa
François Fillon n'umugore we Penelope ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora yo mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza