Fiat yahujwe na Peugeot bibyara uruganda rwa kane runini ku Isi rukora imodoka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’inganda z’imodoka za Fiat Chrysler n’ikigo PSA Group ari nacyo nyiri uruganda rwa Peugeot, byemeranyije ihuzwa ry’izo nganda zombi rifite agaciro ka miliyari $48, bibyara uruganda rwa kane runini ku Isi mu zikora imodoka.

Ni umwanzuro wafashwe hagamijwe kwagura ishoramari no gushaka ubushobozi bugomba gushorwa mu gukora imodoka zifashisha amashanyarazi n’izindi zijyanye n’igihe.

Biteganywa ko aba bashoramari, buri ruhande ruzaba rufite 50% by’uruganda rwose hamwe nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, nyuma yo guhuza izi nganda. Biteganywa ko kuzihuza bizashyirwaho akadomo mu byumweru biri imbere.

Uruganda rushya ruzaba rufite icyicaro mu Buholandi, ari naho hari icyicaro gikuru cya Fiat Chrysler. John Elkann washinze Fiat ni we uzaba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo gishya, mu gihe Carlos Tavares nyiri PSA ari nayo ifite inganda za Vauxhall na Citroën azaba umuyobozi nshingwabikorwa w’uruganda.

Itangazo ryasohowe n’inganda zombi rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro bikomeye hagati y’abayobozi b’impande zombi, imigabane y’uru ruganda rushya ikazashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane i New York, Paris na Milan.

Rikomeza riti “Bombi bahuriza ku myumvire y’uko hakenewe guterwa intambwe yumvikana kandi ikomeye iganisha ku gushyiraho ikigo cya mbere muri uru rwego, gifite ubushobozi n’amikoro bihagije byo kubyaza umusaruro amahirwe ahari no guhangana n’imbogamizi zirimo kugendana n’ikinyejana gishya mu bijyanye n’ingendo.”

Biteganywa ko urwo ruganda ruzaba rufite abakozi 410,000 n’inyungu ya miliyari $190 buri mwaka.

Inganda za Fiat na Peugeot zombi mu mwaka ushize zagurishije imodoka miliyoni 8.7, aho ziri imbere ya General Motors (Buick, Cadillac, Chevrolet, GMC, Holden na Wuling) yagurishije miliyoni 8.3. Ntabwo kandi bari kure cyane y’inganda za Volkswagen na Toyota aho buri ruganda rwagurishije imodoka zisaga miliyoni 10.

Iyi gahunda ibaye mu gihe inganda nyinshi zirimo kwitabira gukora imodoka zifashisha amashanyarazi, uruheruka kubitangaza rukaba ari Honda rwanamaze gukora gahunda y’ibikorwa y’imyaka itatu.

Ubu inganda zikomeje gukora imodoka zikoresha amashanyarazi gusa cyangwa amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli icyarimwe (hybrids), hagamijwe kugendana n’ibipimo byashyizweho ku myotsi isohorwa n’ibinyabiziga mu Bushinwa no mu Burayi.

Gusa amafaranga akenewe kugira ngo iryo shoramari rishya rishoboke, akomeje gutuma inganda zari zikomeye ku isoko zishaka abafatanyabikorwa cyangwa abashoramari bashya.

Uruganda rwa PSA rwari rukeneye abafatanyabikorwa bashya mu buryo bwihutirwa, nyuma y’uko imodoka zarwo zagabanutse ku isoko ndetse izo rukora z’amashanyarazi zari zigize 0.3 gusa mu mubare w’imodoka rushyira ku isoko mu mwaka, ku buryo rwitabaje uruganda rwa Tesla kugira ngo imodoka zarwo zibashe kuzuza ibisabwa ku isoko ry’i Burayi. Fiat Chrysler nayo yari ikomeje gusigara inyuma ugereranyije n’inganda bihuje amazina abyibushye

Uretse n’inganda nto, n’inganda za rutura zikomeje gukora impinduka kuko nka Volkswagen na Ford zirimo gukorana ku mushinga wo gukora imodoka z’amashanyarazi kandi zishobora kwitwara zidasabye umushoferi, mu gihe inganda za MW na Daimler zo mu Budage zakoze ishoramari rihuriweho rigamije kubaka ikoranabuhanga rituma imodoka ishobora kugenda idakeneye umushoferi.

Honda nayo yashyize amafaranga muri mu mushinga wa General Motors wo gukora imodoka zishobora kwitwara.

Mu mwaka ushize nibwo PSA yishyuye miliyari $2.3 igura ibikorwa bya GM mu Burayi, ihashyira imodoka za Opel na Vauxhall. Icyo gihe hari nyuma y’uko GM yari imaze guhombera miliyari $22.4 ku isoko ry’u Burayi mu gihe cy’imyaka 17.

Muri uyu mwaka nibwo Fiat Chrysler yagejeje icyifuzo ku ruganda rw’Abafaransa rwa Renault ko bakwihuza, ariko imiterere ya politiki mu Bufaransa uyu munsi iza kuba imbogamizi. U Bufaransa bwavugaga ko buzemeza ukwihuza na Renault ari uko habanje kubaho gutanga icyizere ku mirimo y’Abafaransa n’izindi nganda zabo.

Guverinoma y’u Bufaransa niyo munyamigabane munini muri Renault na 15%, ndetse inafite 12.2% muri PSA.

Inganda za Fiat na Peugeot zahurijwe hamwe zibyara uruganda runini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza