Kuwa 4 Mutarama nibwo abanyamigabane muri izi nganda zombi bemeje uku kwihuza kwazo ndetse bahita bafata umwanzuro ko bikora uruganda rushya rukora imodoka ruzwi nka Stellantis.
Fiat Chrysler Automobiles yihuje na Peugeot nyuma y’uko ibayeho mu Ukwakira 2014 habayeho ukwihuza k’uruganda rw’Abataliyani, Fiat n’urw’Abanyamerika Chrysler.
Kwihuza kw’izi nganda ebyiri bivuze ko imodoka zo mu bwoko bwa Abarth, Alfa Romeo, Chrysler, Dodge, Fiat, Fiat Professional, Jeep, Lancia, Maserati na Ram zari zisanzwe zikorwa na Fiat Chrysler Automobiles zizajya zikorerwa mu ruganda rumwe rwa Stellantis na Citroën, Opel, Faurecia, Peugeot zisanzwe zikorwa na PSA Peugeot.
Kwihuza kw’izi nganda bizatuma zigira ubushobozi bwo gukora imodoka miliyoni 8.7 ndetse zinjize miliyari 5 z’Amayero ku mwaka.
Ubwo hatangazwaga uku kwihuza, Umuyobozi wa PSA Peugeot, Carlos Tavares yavuze ko bazibanda mu gukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, yemeza kandi ko uku kwihuza kuzabongerera imbaraga.
Ati “Turi hamwe tuzaba dufite imbaraga kuruta buri muntu ku giti cye, izi nganda ebyiri zose zihagaze neza kandi buri rumwe rufite umwanya rwihariye ku isoko.”
Uru ruganda rushya rwa Stellantis ruzayoborwa na Carlos Tavares (CEO) mu gihe John Elkann azaba ari umuyobozi mukuru ( Chairman), umwanya n’ubundi yari asanganywe muri Fiat Chrysler. Uru ruganda rushya rwa Stellantis ruzaba rufite icyicaro mu Buholandi.
Nyuma y’uku kwihuza kw’izi nganda ebyiri igisigaye ni uguhindura amazina yazo ku masoko y’imari n’imigabane hagashyirwaho Stellantis cyane ko abayobozi bayo bemeje ko bizakorwa bitarenze ku wa 16 Mutarama

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!