00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yavumbuye abajura mu ikoranabuhanga bibye miliyoni $600 inshuro imwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Urwego rw’iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwatangaje ko hari abahanga bakoresha ikoranabuhanga mu kwinjira mu mabanga atandukanye bazwi nk’aba-‘hackers’, bafatanyije na Leta ya Koreya ya Ruguru, kwiba arenga miliyoni 600 z’amadolari mu kwezi gushize.

Aya mafaranga yibwe ni ayo mu ikoranabuhanga azwi nka ’Cryptocurrency’.

FBI yatangaje ko iperereza yakoze ryemeje ko abajura bo mu ikoranabuhanga bo mu bigo bya Lazarus Group na APT38 ku bufatanye na Koreya ya Ruguru, ari bo bibye miliyoni 620 z’amadolari mu bwoko bw’ifaranga rizwi nka Ethereum, bayibye ikigo cy’imikino ikinirwa kuri internet (Video Games).

Kuwa 29 Werurwe 2022 nibwo ikigo Sky Mavis cyakoze umukino wo kuri internet Axie Infinity, cyatangaje ko abajura mu by’ikoranabuhanga binjiye mu ihuzanzira rya mudasobwa bakiba miliyoni zirenga 600$. Uyu mukino abawukina bahabwa amafaranga mu ikoranabuhanga ’Cryptocurrency’.

Minisiteri y’Imari muri Amerika kuri uyu wa Kane yahise ifatira ibihano Lazarus Group, kubera gukorana na Koreya ya Ruguru. Bivuze ko yahannye konti cyangwa ububiko bwabugenewe (wallet), bwakoreshejwe hibwa amafaranga. Lazarus Group bivugwa ko imaze kwiba miliyari 1,75$.

FBI yavumbuye abajura mu ikoranabuhanga bibye miliyoni $600 inshuro imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .