FBI yataye muri yombi umushakashatsi wakoranaga na NASA ashinjwa guhisha umubano we n’u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Iperereza rwa Amerika, FBI, rwataye muri yombi umushakashatsi Simon S. Ang w’imyaka 63, ukurikiranweho ko ubwo yasabaga inkunga ijyanye n’ubushakashatsi mu Kigo Gishinzwe Iby’Isanzure (NASA), atigeze ahishura ibijyanye n’imibanire ye n’u Bushinwa.

Simon Saw-Teong Ang yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ashinjwa ibyaha birimo uburiganya, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’ikirego zabonwe na CNN.

Uyu mwarimu mu bijyanye mu by’amashanyarazi akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Arkansas-Fayetteville (UA) guhera mu 1988, ashinjwa ko yariganije NASA na kaminuza ye "mu kunanirwa kuvuga ko yari afite indi myanya muri kaminuza yo mu Bushinwa n’ibigo byo mu Bushinwa", binyuranyije n’amabwiriza akumira ko habaho ukugongana kw’inyungu.

Inyandiko zikomeza zivuga ko "Ang yabeshye ndetse akananirwa kumenyesha AU indi mirimo afite hanze, bigatuma akomeza akazi ke muri UA no kubona inkunga y’ubushakashatsi [yatanzwe na Guverinoma]’.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi bwe, ubuyobozi buvuga ko Ang yahawe impano nyinshi n’amasezerano yagiye asinyishwa n’ibigo bya leta birimo na NASA.

Inyandiko zinavuga ko mu gihe yakoraga muri uyo kaminuza, "imibanire ya hafi ya Ang na Guverinoma y’u Bushinwa n’akazi yahawe n’ibigo byo mu Bushinwa byagombaga gutuma adahabwa impano zatanzwe n’inzego za guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Umuvugizi wa wa AU, John Thomas, yabwiye CNN ko "Simon Ang yahise ahagarikwa by’agateganyo mu nshingano ze muri kaminuza, ndetse iyi kaminuza irimo gukorana n’inzego za leta kuri iki kibazo."

Inyandiko FBI yahaye urukiko zivuga ko imikoranire ya Ang n’u Bushinwa yagiye ahabona nyuma y’uko umukozi umwe wa kaminuza yageragezaga gushakisha nyiri ‘hard drive’ yari yashyikirijwe ibiro birangisha ibyatoraguwe mu isomero rya kaminuza.

Ubwo yagenzuraga ibintu biri kuri iyo ‘hard drive’ yaje gushyikirizwa FBI nk’uko inyandiko zibigaragaza, uwo mukozi ngo yaje kugwa ku biganiro bya email hagati ya Ang n’umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Xidian yo mu Bushinwa.

Mu biganiro byo muri Nzeri 2018, Ang ngo yanditse ko ibintu birimo kumukomerera bitewe n’umwuka wa politiki uhari.

Yakomeje amubwira ati "Washakisha urubuga rwo mu Bushinwa rureba icyo Amerika izakorera Thousand Talent Scholars”, akomeza ati "ntabwo abantu benshi hano bazi ko ndi umwe muri bo, ariko bimenyekanye akazi kanjye hano kaba kari mu kaga,”

Nk’uko FBI ibivuga, gahunda y’u Bushinwa yitwa Thousand Talents Scholar igizwe n’abantu bakora cyangwa biga hanze y’u Bushinwa mu nzego zikomeye. Nubwo ngo badafatwa nka ba maneko, bashinjwa ko aribo bakusanya ndetse bakohereza amakuru y’ubushakashatsi aba akenewe n’ubuyobozi bw’u Bushinwa, aba yakusanyijwe muri Amerika n’ahandi.

Ang ngo yari yarabwiye Kaminuza ko yagiye muri iyo gahunda ya Thousand Talents Scholar inshuro imwe gusa mu mwaka wa 2014, ariko ngo ntiyagira icyo avuga ku zindi yagiyemo mu mwaka wa 2012 na 2018.

Byongeye, Ang ashinjwa ko yakoresheje uburiganya ubwo mu 2016 yatangaga ubusabe bwe muri NASA asaba amasezerano yari afite agaciro karenga igice cya miliyoni y’amadolari, ntahishure ibintu bikomeye byagombaga gutuma atayahabwa kubera ukugongana kw’inyungu bitewe n’imikoranire ye n’ibigo bya Leta mu Bushinwa. Uyu mugabo yaje no gutoranywa, ahabwa amasezerano na NASA.

Amategeko agena ko uyu mugabo aramutse ahamijwe ibyaha, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 20.

Simon S. Ang yatawe muri yombi ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .