00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yashyize hanze inyandiko za mbere z’ibitero byagabwe kuri World Trade Center

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 September 2021 saa 06:26
Yasuwe :

Mu hibukwaga imyaka 20 ishize ku miturirwa ya World Trade Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagabwe ibitero, Urwego rushinzwe Iperereza, FBI rwashyize hanze inyandiko zigaragaza bimwe mu bimaze kumenyekana.

Izo nyandiko zashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu ku itegeko ryatanzwe na Perezida Joe Biden, nyuma y’uko na we abisabwe na bamwe mu barokotse ibyo bitero, ubusanzwe byahitanye abasaga ibihumbi bitatu.

Inyandiko zashyizwe hanze zigaragaza ko igihugu cya Arabie Saoudite gikekwaho uruhare mu gufasha ibyihebe byagize uruhare mu gushimuta indege zahiritse imiturirwa.

CNN yatangaje ko izo nyandiko zivuga ko hari ubufasha bw’ibikoresho bukekwa ko bwatanzwe n’uwari uhagarariye Arabie Saoudite muri Los Angeles afatanyije n’undi muntu bikekwa ko yari maneko wihinduye umunyeshuri.

Arabie Saoudite yashimye umwanzuro wo gushyira hanze izo nyandiko, ariko yamagana yivuye inyuma ibyo ishinjwa byo kuba inyuma y’ibyo bitero.

Ibitero byo kuri World Trade Center byabaye tariki 11 Nzeri 2001, ni bimwe mu bikorwa by’iterabwoba biheruka byahitanye abantu benshi icyarimwe, byanatumye isi ihagaruka igafatanyiriza hamwe kurwanya iterabwoba.

Ibitero byagabwe ku miturirwa ya World Trade Center byasize abasaga ibihumbi bitatu bahasize ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .