00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yahakanye ko nta gihugu kiri kwivanga mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2024 saa 05:33
Yasuwe :

Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,FBI, rwatangaje ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko hari ibihugu bifite gahunda yo kwivanga mu matora ya Perezida w’icyo gihugu ategerejwe mu Ugishyingo uyu mwaka.

Mu 2016 na 2020, uru rwego rwari rwavuze ko hari ibihugu byagiye byivanga mu matora ya Perezida muri icyo gihugu, u Burusiya, u Bushinwa na Iran bikaza mu bya mbere.

Icyakora ibi ni ibintu bitigeze bibonerwa ibimenyetso mu buryo bufatika ndetse muri raporo ya Robert Mueller mu 2019, yagaragaje ko ibyo birego nta shingiro bifite ndetse yewe kugeza n’uyu munsi, nta rwego rurerekana ibimenyetso simusiga by’uko ibi byaba byarabayeho.

Kenshi byagiye bikekwa ko Abademokarate bakunze kuvuga ko igihugu cyabo cyinjiriwe mu matora ya Perezida, byabaga ari amayeri yo gusobanura impamvu yo gutsindwa kwabo cyane cyane mu 2016 ubwo Donald Trump yatsindaga amatora mu buryo butunguranye.

Icyakora FBI yavuze ko ibihugu biri kugerageza gukoresha imbaraga mu bijyanye no guhindura imyumvire y’Abanyamerika kugira ngo bazatore uruhande bifuza.

Mu minsi ishize, Perezida Vladimir Putin aherutse gutangaza ko ashyigikiye Kamala Harris muri aya matora.

FBI yahakanye ko nta gihugu kiri kwivanga mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .