00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FBI yafatiriye inyandiko z’ibanga yasanze mu rugo rwa Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2022 saa 09:10
Yasuwe :

Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwafatiriye inyandiko zikomeye z’ibanga zasanzwe mu rugo rw’uwahoze ari Perezida Donald Trump, bikaba bishoboka ko yakurikiranwaho icyaha cy’ubutasi n’ibindi.

Inyandiko zo mu byiciro 11 zasanzwe mu rugo rwa Trump muri Florida, harimo izifite ikimenyetso cya TS/SCI, gishyirwa ku bintu bishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.

Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urugo rwe rwasatswe na FBI ni uruherereye ahitwa Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida.

Uku gusaka kwabaye kuwa Mbere w’iki Cyumweru gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House.

Trump yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko izi nyandiko nta banga ririmo kandi yari kuzitanga mu butabera igihe cyose yari kubisabwa.

Ati “Icya mbere ni uko zose zasohotse. Icya kabiri ni uko atari ngombwa ko bazifatira kuko bari buzibone igihe cyose bari kuzishakira batiriwe babinyuza mu mukino wa politiki cyangwa ngo basake urugo”.

Bivugwa ko izi nyandiko zirimo amafoto, izandikishijwe intoki, iz’amakuru yerekeye Perezida w’u Bufaransa, ibaruwa y’imbabazi Trump yahaye uwari umujyanama we Roger Stone n’izindi nyandiko z’ibanga.

Urwandiko rwo gusaka Trump rugaragaza ko harebwaga niba atarishe itegeko rijyanye n’ubutasi, rivuga ko bihanwa n’amategeko gutunga cyangwa gukwirakwiza amakuru ashobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Gutunga inyandiko z’ibanga ni icyaha. Inyandiko zo muri ubu bwoko zigenewe gusa inzego zikurikiranira hafi umutekano w’igihugu. Zibikwa kandi mu nyubako za leta kuko ibizirimo biramutse bisohotse bishobora guteza akaga ku mutekano w’igihugu.

Ubwo Trump yari ku butegetsi yongereye igihano kuri iki cyaha kigera ku myaka itanu y’igifungo.

Ni ubwa mbere urugo rw’uwahoze ari Perezida rusatswe ku mpamvu z’iperereza ry’ibyaha akekwaho.

Trump akekwaho kuba yaratwaye inyandiko zigenewe inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .