Facebook yakanzwe n’ingamba za Apple zishobora kuyibuza umugati

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Facebook cyatangiye ubukangurambaga bugamije kwamagana gahunda nshya y’uruganda rwa Apple, isaba buri porogaramu yose ishyizwe mu bubiko bwayo (Apple Store) kujya igaragaza amakuru izajya itwara abayikoresha, ndetse umuntu akabanza kubyemera mbere yo guhitamo kuyikoresha.

Ni icyemezo Apple yafashe muri Kamena uyu mwaka, aho yemeje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, izajya imenyesha abagiye gukura (download) porogaramu kuri Apple Store, amakuru iyo porogaramu izabamenyaho ku buryo bazayikoresha babanje kwemera ko ayo makuru yabo akoreshwa.

Apple kandi izajya isaba buri porogaramu yose iri kuri Apple Store kubanza kugaragaza neza ingano y’amakuru y’abazayikoresha izajya itwara, ndetse niba ayo makuru azajya asangizwa izindi mbuga.

Iki cyemezo cyakanze cyane ubuyobozi bukuru bwa Facebook, aho muri Kanama uyu mwaka, bwandikiye abanyamigabane muri icyo kigo babamenyesha ko gahunda nshya ya Apple izagira ingaruka ku miterere y’ubucuruzi bwa Facebook, ku buryo inyungu y’abanyamigabane izagabanuka.

Gukoresha Facebook ni ubuntu, ariko iki kigo kizwiho gukusanya amakuru menshi ya buri wese ugikoresha, ubundi aya makuru agasangizwa ibigo by’ubucuruzi, bikabasha kwamamaza ku bantu runaka bishaka, bitewe n’ibyo bakunze gukora bituma Facebook imenya ibyo bashobora gukenera.

Ubu buryo bwakunzwe cyane n’ibigo byamamaza, ndetse buzamura umutungo wa Facebook ku rwego rukomeye, usibye ko abantu hirya no hino bakomeje kugaragaza ko amakuru y’abantu Facebook ikoresha batagishijwe inama ateye impungege.

Apple kandi irateganya gutangiza ikoranabuhanga rizarushaho gutuma bigorana ko ibigo na porogaramu zikurikirana abantu kugira ngo zimenye amakuru yabo y’ibanga batabizi.

Biravugwa ko Facebook iri gutinya ko izi ngamba zizarushaho kuyibuza kubona amakuru y’abantu bakoresha urwo rubuga, ibyo na byo bigatuma itabasha kubona uko yamamariza ibigo biyishingiraho mu kugeza ubutumwa bwabo ku bantu ba nyabo bishaka.

Igihe bizagenda gutya, umutungo wa Facebook ushobora kumanuka ku buryo bugaragara, kuko hafi ya wose ushingira ku mafaranga aturuka mu kwamamaza.

Nko mu mwaka ushize, 98% by’inyungu za Facebook zaturutse mu kwamamaza. Muri ayo, 92% yaturutse mu kwamamaza bikorewe ku bantu bakoresha telefoni.

Mu kwiregura, Apple ivuga ko itazajya ibuza abantu gukoresha porogaramu runaka, ahubwo ko izajya ibamenyesha amakuru yabo iyo porogaramu izakoresha, ubundi bagahitamo kuyikoresha cyangwa kubireka.

Facebook ivuga ko ubu buryo bushya bwa Apple buzagira ingaruka kuri za miliyoni z’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwabonaga amaronko biturutse ku kwamamariza kuri Facebook.

Iki kigo cyanashyizeho ubukangurambaga bugamije gushishikariza ibigo bito by’ubucuruzi “kuvuga uburyo bizabangamirwa n’izi ngamba nshya za Apple”, ndetse n’icyo “ubu buryo bwo kwamamaza bwari bubamariye”.

Apple yakunze kwigaragaza nk’ikigo kirajwe ishinga no kurinda umutekano w’abakoresha ibikoresho na serivise zacyo, ndetse bakunze kuvuga ko “ibanga ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu”.

Ku rundi ruhande, Facebook ikunze kwigaragaza nk’umuvugizi w’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, bitabasha kubona ubushobozi bwo kwamamaza ku bitangazamakuru bisanzwe, ahubwo bigakoresha imbuga nkoranyambaga.

Hagati aho, Dan Levy, Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iyamamaza muri Facebook, yavuze ko “biteguye kwicarana n’ubuyobozi bwa Apple kugira ngo bakemure ibyo bibazo”.

Ibibazo hagati ya Facebook na Apple byafashe indi ntera mu mwaka mwaka ushize, ubwo byagaragaraga ko Facebook ikoresha camera na Bluetooth by’abakoresha iPhone (telefoni zikorwa na Apple) kandi ba nyira zo batabizi.

Mark Zuckerburg uyobora Facebook na Tim Cook uyobora Apple ntibacana uwaka ku ngamba nshya za Apple

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .