Facebook yahannye Netanyahu kubera amagambo y’urwango ku Barabu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Facebook kuri uyu wa Kane yatangaje ko yahagaritse uburyo bwo kuganira ‘chatbot’, bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kubera amagambo y’urwango afitiye Abarabu aherutse gutangaza mu kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuwa 17 Nzeri.

Mu itangazo rya Facebook riri mu Giheburayi, yatangaje ko yafashe icyemezp cyo guhagarika amasaha 24 uburyo bwo kuganira bukoreshwa n’ishyaka rya Netanyahu. Ivuga kandi ko mu gihe hakomeza amagambo nk’aya itazahwema gufata icyemezo.

Yagize iti "Nyuma yo kugenzura ibikorwa by’ishyaka Likud byo kwiyamamaza, twabonye bidakurikiza politiki yacu ku bijyanye no kurwanya amagambo y’urwango”.
Netanyahu ariko mu kiganiro yagiranye na Radio y’Igihugu, yahakanye kuba yaragize uruhare mu magambo yatangajwe avuga ko ari amakosa yakozwe n’umwe mu bakozi b’ishyaka Likud mu kwiyamamaza.

Ati “Ndi umuntu uzi icyo gukora. Mfite inshuti nyinshi mu bihugu by’Abarabu”.

Ubutumwa bwari bwatanzwe bwamaganwe na Ayman Odeh, uyobora ishyaka ry’Abarabu b’Abayahudi, avuga ko Netanyahu yarenze umurongo utukura asaba Facebook guhagarika amagambo mabi y’irondaruhu arimo gukoresha yibasira Abarabu.

Abaturage b’abarabu muri Israel bagize 20% by’abaturage bose b’igihugu ni abanya-Palestine, bari muri iki gihugu kuva mu 1948 mu ntambara y’ubwigenge yacyo. Ntibahwema kugaragaza ibibazo by’ubushomeri bafite, irondaruhu, ivangura mu nzego zose z’ubuzima harimo kwegerezwa amazi, uburezi, ubwikorezi ndetse n’izindi serivisi z’ibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza