Facebook yahagaritse amatangazo yayobyaga abantu ku miti irinda kwandura Sida

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko butazongera gutambutsa amatangazo agaragaza ububi bw’imiti ifasha mu kwirinda kwandura agakoko gatera Sida izwi nka Truvada, kubera ko arimo amakuru ashobora kuyobya abantu.

Uyu mwanzuro wa Facebook uje nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’amatsinda akorera ubuvugizi abaryamana bahuje ibitsina mu Ukuboza, igaragaza ko aya matangazo yamamaza yarenze kuyobya abantu ahubwo akaba ashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aya matsinda yavugaga ko aya matangazo yo kwamamaza atambutswa na Facebook arimo ubutumwa bugamije gusebya iyi miti izwi nka Truvada kuko yerekanaga uruhande rubi rwayo, akavuga ko agira ingaruka zirimo uburwayi bw’amagufa n’ubw’impyiko nyamara atari ko biri.

Umuvugizi wa Facebook Devon Kearns yavuze ko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’isesengura bakoze bagasanga koko aya matangazo yamamaza abeshya abantu ku ngaruka z’iyi miti

Ati “Nyuma y’isesengura, abafatanyabikorwa bacu bigenga bakora iperereza bagaragaje ko amwe mu matangazo yamamaza yibazwagaho abeshya abantu ku ngaruka za Truvada, ku bw’ibyo twahagaritse aya matangazo ntazongera kunyuzwa kuri Facebook.”

Aya matangazo yabaga yishyuwe n’itsinda ry’abanyamategeko bareze ikigo gikora iyi miti cya Gilead Sciences, kuba kiyicuruza kigamije inyungu zacyo bwite mu gihe kizi neza ko itujuje ubuziranenge ndetse ikaba iteza ibibazo by’ubuzima.

Aba banyamategeko bavuga ibi mu gihe ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigaragaza ko iyi miti ikora neza ndetse ikaba nta ngaruka zikomeye itera ku mubiri w’umuntu.

Virusi itera Sida ni imwe mu ndwara zihangayikishije ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza