EU yemeye gutanga miliyoni 476$ mu mushinga wo kugeza urukingo rwa Covid-19 kuri bose

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Kanama 2020 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko iteganya guha miliyoni 476$, ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS), mu gushyigikira umushinga wa COVAX ugamije gusaranganya urukingo rwa Covid-19 mu bihugu bikennye n’ibikize igihe ruzaba rwabonetse.

Uyu mushinga ugamije kugurira ibihugu byose byo ku Isi inkingo za Coronavirus miliyari ebyiri mu gihe zaba zibonetse.

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen yagize ati “Uyu munsi Komisiyo iratangaza umusanzu ungana na miliyoni 400 z’amayero (476$) ishyira muri COVAX mu kwifatanya n’abandi kugura inkingo zizagoboka ibihugu bikennye n’ibiteye imbere.”

Leyen yaboneyeho kuvuga ko iyo Komisiyo n’Ibihugu bigize EU biteguye “gushyiraho inzobere n’ibikenewe muri COVAX mu kwihutisha ikorwa n’ikwirakwizwa ry’izi nkingo ku batuye Isi, mu bihugu bikize n’ibikennye.”

Komisiyo ya EU iri mu biganiro byo kugura inkingo n’abazikora benshi batandukanye ku bufatanye n’ibihugu 27 bigize EU, iheruka gutangaza ko ibi bihugu bidashobora kugura inkingo mu buryo bunyuranye.

COVAX ni umushinga OMS yatangije nyuma y’ibyifuzo by’abayobozi batandukanye mu Isi barimo na Papa Francis, basaba ko igihe urukingo rwazabonekera n’abakene badafite ubushobozi bwo kurwigurira bazitabwaho; aho bagaragazaga impungenge ko niruboneka ibihugu bikize mu Isi bishobora kuzatererana ibikennye.

Kugeza ubu uyu mushinga umaze gushyigikirwa n’ibihugu birenga 150, mu gihe OMS yiyemeje kuba imaze kugura nibura miliyari ebyiri z’inkingo za Coronavirus mu mpera za 2021.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .